Site icon Rugali – Amakuru

Ko mbona ba Victoire Ingabire bagenda baba benshi kandi narinzi ko Kagame yamufunze?

Uwitwa Patrick Mbeko watsindiye igihembo kitiriwe Victoire Ingabire umwaka ushize niwe wabisobanuye neza. Yagize ati: “Kagame yafunze Victoire Ingabire ariko ntabwo yigeze afunga ibitekerezo bye n’intambara yatangije yo guharanira demokarasi n’amahoro byukuri mu Rwanda. Kandi n’ikimenyimenyi nuko hari ba Victoire Ingabire benshi bavuka buri munsi kuburyo bamaze kurenga za miliyoni.

Nawe irebere uburyo abanyarwanda b’amoko yose n’abanyamahanga baturutse impande zose bahuriye mu Bubiligi maze bakibuka Victoire Ingabire mu rwego rwo gushimira abantu bakoze ibintu byunga mu rya Victoire Ingabire. Abantu 3 bakaba aribo batsindiye icyo gihembo VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA PRIZE for Democracy and Peace: David Himbara, Anjan Sundaram na Bénédicte Kumbi Ndjoko.

Francis Kayiranga

Exit mobile version