Site icon Rugali – Amakuru

Ko Kagame atangiranye ubwoba uyu mwaka wa 2019 aho uzamusiga amahoro?

Mu w’2019, P.Kagame agaragaje impungenge afitiye RNC, FDLR, … n’abaturanyi. Nk’uko bisanzwe, Paul Kagame yaraye agejeje ku banyarwanda ijambo risoza umwaka w’2018, anababwira icyo atekereza ku mwaka mushya w’2019. P.Kagame aremeza ko umwaka ushize ngo hari byinshi byagezweho, gusa akavuga ko hari ibihugu bituranye n’u Rwanda bishobora ngo gufasha amashyaka RNC, FDLR n’ayandi atavuze ngo bikaba byatera u Rwanda.

Hagati aho muri Nyakanga no mu kwezi k’Ugushyingo, P5 ari yo mpuzamashyaka (ihuriwemo n’amashyaka atanu ari yo Ihuriro nyarwanda RNC, FDU Inkingi, Amahoro People Congress, PDP Imanzi, PS Imberakuri), bandikiye P.Kagame bamubwira ko bifuza ibiganiro na we mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo by’igihugu mu mahoro.

Hari uwakwibaza rero ati: « igisubizo P.Kagame aha RNC muri ariya magambo gihuriye he n’ibyo yo n’andi mashyaka bari kumwe muri P5 bamwandikiye bamubwira ko bashaka ko bahura bakaganira mu rwego rwo rwo gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’abanyarwanda, biciye mu nzira y’ibiganiro? Kugeza ubu, nta gisubizo P.Kagame yari yarigeze atanga ku mabarwa abiri iriya P5 yamwandikiye. Mu maso y’abanyarwanda, ayo mabarwa agaragara nk’ubushake bwo gukemura ibibazo mu mahoro. Ese, igisubizo gihabwa ayo mabarwa, ni ugushinja RNC ko itifuriza umutekano u Rwanda? Ibi, turateganya kubibaza impande zombi.

Nyuma y’ariya mabarwa, n’iri jambo rya P.Kagame, turashaka kumenya niba RNC yemera ibyo Kagame ayishinja. Niba RNC igihagaze ku ijambo ry’ibiganiro n’inzira y’amahoro, turifuza kubaza P.Kagame icyo ashingiraho abashinja gushaka intambara mu gihe bo bamwandikira ko bifuza inzira y’amahoro. Ese muri aba bombi hari ushaka guhigikira undi mu ntambara atari yo yari ashyize imbere? Birakwiye ko abanyarwanda babisobanukirwa. Ubundi, nta munyarwanda wakabaye yirengagiza ububi bw’intambara kuko yahekuye benshi mu myaka ishize. Ku bw’ibyo, ntawarukwiye kugenda biguru ntege mu gushaka umuti w’ibibazo biriho mu mahoro.

Mu minsi ishize, FDLR yo yivugiye ko ari yo yateye Rubavu i Busasamana. Ibi kandi byanemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, ndetse na P.Kagame ubwe akabashimangira avuga ko hari n’ingabo z’u Rwanda zahaguye. FDLR yasobanuye ko yateye ngo kuko imaze igihe kinini yaragaragaje ko yemera ibiganiro no gukemura ibibazo mu mahoro, ndetse ko hari na bamwe muri bo bari barashyize intwaro hasi ngo bagaragaze kurushaho ubwo bushake, ariko ngo abategetsi b’u Rwanda ntibabihaye agaciro.

Abategetsi b’u Rwanda bamaze igihe basobanura ko babanye nabi n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Bivuze ko, ikibazo cy’umutekano muke ntikiri gusa hagati y’abanyarwanda ubwabo, ahubwo kinari hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, by’umwiharuko u Burundi na Uganda.

Ibibazo bikwiye ibisubizo ni: Ese inzira y’amahoro, inzira y’ibiganiro irashoboka mu maso ya P.Kagame n’abo batavugarumwe? Ni nde wemera iyo nzira, ni nde uyishaka, ni nde utayishaka? Ni nde udashaka kuva ku izima? Ni nde wibeshya ko ibibazo bituruka ku bandi gusa? Ni ibibazo tushaka kubaza izi mpande zose muri uyu mwaka w’2019.

Exit mobile version