Site icon Rugali – Amakuru

Ko hari gukorwa iperereza rikaba ritararangira Minisitiri w’Intebe yahagarikiye iki Ntwari Nathan?

Minisitiri w’Intebe yahagaritse umuyobozi ushinjwa kunyereza amafaranga ayitirira abanyamakuru. Ntwari Nathan wari umuyoobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru (Director of Media Content, Research and Development) mu nama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council), yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe kubera ibyaha ashinjwa byo gukoresha umwanya afite mu buyobozi, mu nyungu ze bwite. Hari amakuru avuga ko hari amafaranga agenewe guteza imbere abanyamakuru, yanyereje akoresheje abanyamakuru ba baringa.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko Ntwari Nathan mu byo akurikiranyweho harimo no kuba yaragiye ajyana mu mahugurwa atandukanye abanyamakuru ba baringa, agamije kurigisa amafaranga yabaga agenewe abo banyamakuru yagombaga kubafasha mu mibereho no mu migendekere myiza y’ayo mahugurwa.

Kugeza ubu, Ntwari Nathan yahagaritswe ku kazi ke mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho, umwanzuro wo kuba yasubira mu kazi cyangwa yakwirukanwa burundu ukaba uzamenyekana bitewe n’uko ibyaha akurikiranyweho bizaba byamuhamye cyangwa se ubutabera bwasanze ari umwere.

Amakuru y’ihagarikwa rya Ntwari Nathan, yemejwe na Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko uyu muyobozi yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Ntwari Nathan ubu arimo gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha ashinjwa

Peacemaker ati: “Habayeho gufata ibyemezo bijyana n’ubuyobozi, ku bijyanye n’amakosa akurikiranyweho, ibyo byemezo rero biza kugera ku cyemezo Minisitiri w’Intebe yafashe cyo kumuhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe inzego z’ubutabera zikurikirana nyine amakosa aregwa… Amakosa akurikiranyweho mu magambo magufi, ni uko yakoresheje umwanya we afite w’ubuyobozi mu nyungu ze bwite, zitandukanye n’inyungu rusange z’akazi ashinzwe”.

Peacemaker akomeza asobanura ko icyemezo Minisitiri w’Intebe yafatiye Ntwari Nathan kijyanye n’Ibiteganywa mu Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 23.

Iyo ngingo igira iti: “Umukozi wa Leta ukekwaho ikosa riremereye rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, ashobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), kugirango hakorwe iperereza ryimbitse ku ikosa rye. Muri icyo gihe umushahara w’umukozi wahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza ukomeza kubarwa wose akanawubikirwa. Iyo nta kosa rimuhamye ahabwa imishahara ye uko yayibikiwe, iyo ikosa rimuhamye, atakaza uburenganzira ku mishahara yose yari yarabikiwe.”

Ukwezi.com

Exit mobile version