Abagororwa bigaragambije muri Gereza ya Gasabo batewemo imyuka iryana mu maso. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko hakoreshejwe ingufu mu guhosha imyigaragambyo y’abagororwa bo muri Gereza ya Gasabo, bigaragambije batera amabuye n’inkwi mu muhanda no ku nzu z’abaturage zegeranye nayo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Ubwo iyo myigaragagambyo yari irimbanyije mu ma saa tatu, inzego z’umutekano, igisirikare, polisi n’Urwego rushinzwe amagereza RCS, zatabaye.
Ukigera ku muhanda unyura imbere y’iyi gereza, wakirwaga n’amabuye menshi awuzuyemo ndetse n’inkwi , abagororwa bagiye bajugunya bikayirenga ndetse bikanafata amazu akorerwamo n’abaturage, hamwe ibirahuri birameneka ku buryo ibikorwa byabo byasaga n’ibyahagaze kubera ubwoba.
Nubwo itangazamakuru ryari hanze ya gereza ritegereje icyo inzego zitangaza kuri iyo myigaragambyo. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, CIP Hillary Sengabo, yavuze ko hakorehejwe ingufu z’abapolisi bahuguriwe guhosha imyigaragambyo n’abacungagereza mu kuyihagarika.
Yagize ati “Abigaragambyaga ntabwo bari benshi ni uko gusa babikoreraga imbere, ariko twabashije kugeramo turabihosha.”
Abajijwe uburyo bwakoreshejwe mu kuyihosha, CIP Sengabo yagize ati “Ni imyuka iryana mu maso ku buryo nta ngaruka uretse kuba warira mu maso ariko nta sasu ryica cyangwa iri risanzwe ryakoreshejwe.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, CIP Hillary Sengabo yavuze ko imaze guhoshwa, abagororwa bakoreshejwe inama n’umuyobozi kuva ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Icyo abo bagororwa bagaragaje nk’intandaro yo kwigaragambya, ni ibikoresho bahawe na gereza nyuma y’uko yibasiwe n’inkongi y’umuriro bavuga ko ibyo bahawe bidahagije.
Ariko CIP Hillary Sengabo, yavuze ko nubwo abakoze ibyo bikorwa bitwaza ko ibikoresho bahawe bidahagije, bamenye ko n’ubundi bari basanzwe bafite imyitwarire mibi.
Ati “Imyigaragambyo yabaye gusa nyuma y’isaha imwe twabashije kuyihosha ku buryo abayobozi babaganirije kugira ngo bumve ikibazo bari bafite, ariko twaje gusanga abayigizemo uruhare bari hagati ya 30 na 50 ntabwo ari bose. Gereza imaze gushya twabahaye inkunga z’ibikoresho by’ibanze nk’amahema, uburingiti, imyambaro, amasabune n’amasahani yo kuriraho; abo bashaka kuririra kuri uko gushya kwa gereza bakavuga ko ibyo bikoresho bidahagije.”
Yakomeje agira ati “Nubwo tukiri kubikurikirana, usanga ari agatsiko n’ubundi katitwaraga neza muri gereza, bagashaka kuririra ko gereza yahiye bagateza umutekano muke[….] urebye abantu umuriro wagizeho ingaruka [abagororwa barenga 2000] ni benshi cyane ugereranyije n’abigaragambije, ntabwo ari ikibazo cy’ibikoresho gusa, ni myitwarire mibi.”
CIP Sengabo avuga ko bakomeje gukora iperereza kugira ngo barebe ko niba mu bigaragambije nta muntu ubwo bufasha bw’ibanze butagezeho, gusa ngo ibyo nabwo hari uburyo bigaragazwamo atari ukwigaragambya.
Yavuze ko nyuma y’ibi bagiye kureba abakoze imyigaragambyo nta mpamvu ifatika n’uburemere bwabyo ubundi barebe ibihano babaha bijyanye n’imyitwarire.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, yamaganye iyi myigaragambyo avuga ko niba hari ikibazo kiba kigomba kugaragazwa hakoreshejwe ubundi buryo bitari ugutera amabuye.
Ati “Ntekereza ko n’imbere muri gereza kwigaragambya ku buryo ufata amabuye cyangwa indi ntwaro yose ikuri hafi bibujijwe, atari ibintu bigomba gukorwa. Ushobora kwanga kurya, ushobora kwandika ukavuga ngo ndashaka ko umuyobozi aza tukavugana ariko ibyo kuba wafata intwaro ikwegereye aho ng’aho, murumva ko biba bitangiye kurengera.”
Bite by’abaturage bangiririjwe n’amabuye yatewe n’abagororwa?
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yatangaje ko nyuma yo kuganiriza abagororwa bagiye no kuvugana n’abaturage bagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo kugira ngo babahumurize no kubafasha gusubiranya ibyabo byangiritse.
Ati “Nyuma yo kuganira n’abo bagororwa bake bateje imyigaragambyo, ubu ni ukuganira n’abaturage baturiye gereza cyane abo mu gice cy’aho berekezaga amabuye no kugerageza kubafasha kuri ibyo birahuri byabo byangiritse no kubahumuriza ko ikibazo kitari gikomeye nk’uko babitekerezaga.”
Gereza ya Gasabo izwi nk’iya Kimironko, ifungiwemo abagororwa 5440.
Igihe.com