Site icon Rugali – Amakuru

Kizito Mihigo urumuri rutazima

Kagame yishe Kizito Mihigo ariko yamugize icyamamare! Iyo shusho yasohotse mu kinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi

Kizito Mihigo yavugiye imbere y’umukuru w’ibiro bya Perezida Inès MPAMBARA n’uwungirije Perezida wa Sénat Bernard MAKUZA, yagize ati: “reka mbasubiriremo amagambo Gandhi yavuze” ngenekereje: “Ntabwo ari ngombwa kuzimya urumuri rw’abandi kugirango urwacu rumurike”. Ubutumwa buri mu ndirimbo yanjye bukubiye muri aya magambo ya Gandhi.

Makuza yaramubwiye: “Ariko uragereranya impfu zose ukanavuga ko impfu zose zisa, ko nabapfuye bose bagiye mw’ijuru ko barimo badusabira”.

Kizito aramusubiza: “Oya, ntabwo nzigereranye, nta nubwo navuze ko impfu zose zisa. Ndabisubiramo, uburyo ubwo aribwo bwose upfuyemo, byitwa urupfu kandi aho tuzajya twese nyuma y’urupfu ni hamwe”.

Makuza: “Utekereza ko umuntu wakoze Jenoside wishwe mu gihe cyo kwihorera azajya mw’ijuru?”

Kizito: “Rwose nibyo! Niba yaragize igihe cyo kwicuza…..Umva ntabwo nshaka guca imanza ariko ntabwo tugomba gutesha agaciro imbabazi z’Imana.

Inès: “Umva Kizito! Ibyo utubwira ni Iyoboka Mana. Tugaruke kuri politiki. Indirimbo yawe ntabwo yakiriwe neza”…..Ushobora kubuza abanyamakuru kuyihitisha hanyuma ukayikura kuri YouTube. Maze ukandikira Perezida ibaruwa isaba imbabazi njye ubwanjye nzayimwihera. Hanyuma ukandika ubutumwa buto ukabushyira mu binyamakuru usaba imbabazi ku banyarwanda bose bakomerekejwe n’indirimbo yawe. Sibyo?”

…Ines yongeyeho ati: “Uzakore ibyo maze imbere y’abantu uzaba ugaruye ubumuntu” Kizito ugomba kumenya ko nutabikora n’urupfu kuri wowe! Urabyumva! Nutabikora urapfa”. Kizito ntabwo yatinye gupfa kuko iyo aza gutinya gupfa aba yarakoze ibyo bamubwiraga. Ariko yapfuye butwari niyigendere tuzahora tumwibuka. Azahora mu mitima yacu kandi nkeka ko amaze kugenderera benshi mu nzozi zabo.

Kagame arica agakiza ku buryo na za nkomamashyi ze zimuri inyuma muri ayo mabi yose. Kizito rwose yahowe Imana. Ntakabuza azajya mu batagatifu. Ariko ubuyobozi bwa Kagame murabona haraho butaniye n’ubw’umugabo witwaga Neron? Kagame rero ni Nero wa Singapore. Ageze aha Nero aho yataye ubwenge ayoberwa gutandukanya ikiza n’ikibi. Ni gute Kagame n’inkomamashyi ze zitabonye ikiza cyari muri Kizito? Ni gute umugome ayobora abantu akabashora mu bwicanyi ntibabone ko barimo bakora ibibi? Ariko ngo nta murozi wabuze umukarabya! Nero yishe nyina umubyara! Kagame nawe bavuga ko nyina, Imana imwakire, we yishwe n’agahinda kibyo umuhungu we akora! Ubwo se aba bantu bombi bataniyehe?

Kubera ko umubyeyi we (Imana Imwakire) atazize Jenoside ubwo Kagame ntazamwibuka? Kizito yarapfuye ariko ni muzima niyo mpamvu Kagame afite ubwoba akaba yarategetse ko ibihangano bye bikurwaho mu Rwanda. Ariko aribeshya ubutumwa bwiza ntibuzimangatana ni nk’urumuri. Nk’uko mubizi kandi Kizito nawe akaba yarabiririmye, urumuri rwatsinze umwijima. Kizito yakongeje urumuri rw’urURUKUNDO, UBUMWE n’UBWIYUNGE. Ngaho Kagame nakomeze aruhire ubusa ngo arazimya urwo rumuri. Byararangiye rwafashe intera nini cyane. Baravuga ngo uburozi ntibugombera kuba bwinshi, nkeka ko urumuri Kizito yasize akongeje rurusha imbaraga ibyo bibi byose Kagame akorera izo nzirakarenga.

Mbese Kizito yataye ubumuntu kubera ubutumwa yatanze mu ndirimbo ye? Ubu se ari kagame n’inkomamashyi ze na Kizito n’inde wataye ubumuntu? Baravuga ngo abantu bakorera Shitani! Ubu se hari uwabihakana cyangwa akabishidikanyaho? Kugera aho umuntu bamuziza ko yavuze ko gupfa ari ugupfa ko uko wapfa kose byitwa urupfu! Ubwo se niba ataribyo abapfuye bazize impfu zisanzwe zitari Jenoside ntabwo byitwa urupfu? Abapfuye se bazira kwihorera ngo n’uko bakoze Jenoside ntabwo byitwa urupfu? Abarimo bapfa bazira Coronavirus ntabwo byitwa urupfu? Abarimo se bapfa bazira ingaruka z’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 ntabwo byitwa urupfu? Noneho Kagame nadusobanurire. Urupfu n’iki?

Exit mobile version