Site icon Rugali – Amakuru

KIZITO MIHIGO IYO AZA KUBONA UMWANYA WO KUDUSEZERAHO YAJYAGA KUTUBWIRA IKI?

Miss Uwase Hirwa Honorine kuri Instagram ye yatangaje akabaro yatewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo

Banyarwanda banyarwandakazi, mwakurikiye mwese ibikubiye mu butumwa Mutagatifu Kizito Mihigo yasize adusigiye abicishije mu gitabo cye. Urukundo, Imbabazi, Ubwiyunge no Kwicisha bugufi byagarutse kenshi mu byo yanditse, bigaragaza mu by’ukuri ko yari we ubwe ikimenyetso kizima cy’izo ndangagaciro atahwemye kwigisha abanyarwanda, kandi koko bakaba bazikeneye cyane.

Buri wese muri mwe afite ishusho n’ubutumwa yifuza gusigarana iyo asubije amaso inyuma akareba ubuzima bw’iyo numa y’amahoro, ariko njye nagerageje , mpereye ku butumwa yadusigiye, kwandika ibaruwa ntekereza ko yari gusiga atwandikiye iyo abishi be bamuha umwanya. Yari kugira ati:

Kizito Mihigo
Aderesi yaho atuye : Ntaho
Aderesi yaho yimukiye : Mu ijuru
Aderesi email : Dusangirisengesho@Yezu.rw

Kigali , kuya 17 Gashyantare 2020,

Impamvu: Gusezera kubo nkunda.

Banyarwanda namwe banyarwandakazi dusangiye igihugu kandi nkunda bihebuje.

Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasezereho bwa nyuma, kuko abanzi b’amahoro yanyu, bampagaze hejuru n’imigozi bitegura kunyambura ubuzima ngo kuko mbabangamira imigambi yabo yo kubapyinagaza no kubacurika bakabacurukura; bakabahoza mu nzozi zo kubizeza ibitangaza mutazigera mubona; ahubwo bagamije kubakiriraho no kubaka ubwami buganje mu Rwanda rwacu rwa Gasabo.

Murabizi ko kuva aho mboneye genocide, ndi umwana muto, igasiga intwaye imburagihe Data umbyara, iyo za Kibeho I wabo wa Nyina wa Jambo, Bikira Mariya umubyeyi waje kutuburira ariko tukamwima amatwi; sinahwemye kwihatira kujya mu nzira y’urukundo, imbabazi n’ubwiyunge; kuko Imana isumba byose yanyeretse ko ariyo nzira yonyine yo kubona amahoro n’umunezero.Amahirwe iyi si yampaye mu myaka yashize sinari naniwe kuyakoresha binyuze mu mpano ya Muzika ngo nanjye mbe icyamamare kibereye isi, ndunde amafaranga n’ibindi binezeza byose by’abagashize. Ariko umutima wanjye ntiwari kunyemerera kugoheka, mbabona mwebwe bakuru banjye, barumuna banjye, bashiki banjye, ababyeyi banjye abo dusangiye igihugu, twasangiye akabisi n’agahiye, mugaraguzwa agati nkaho mutari ibiremwamuntu; mukabuzwa gutekereza no kuvuga akabari ku mutima bitabanje kujya gupimirwa ku munzani w’inzaduka witwa FPR; imibiri y’abacu igashyirwa aho imurikirwa abasura u Rwanda, ari nako badusigira amadolari; hagati aho abari ku butegetsi bakabyuririraho bakiyita intwali zaturokoye, nyamara njye na mucuti wanjye Gerard Niyomugabo twagira dutya tuti reka tubagire inama musigeho gukomeza gukora ishyano; bagahitamo kudutera imbugita nk’intama zijyanywe mu ibagiro.

Ubwo kandi ari nako imyaka isimburana abavandimwe b’abahutu bapfukiranwa bakabuzwa kwibuka ababo nabo bazize urugomo rwa bamwe mu ngabo z’u Rwanda, ngo hato bitazaziviramo nazo gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga. Ibyo byose bigakorerwa imbere y’abanyabwenge, abizera Imana, abayobozi bo mu nzego zitandukanye, bose bakinumira. Ariko babahamagara ngo baze barebe umwanzi w’igihugu uteye ubwoba witwa Kizito Mihigo, bagahururana amerwe bitwaje amagambo arimo ubumara nk’ayo abayahudi batanze Yezu babwiraga Pilato bagira bati “ Nabambwe nabambwe” , naho kuri njye bakabwira Polisi yabahamagaje kuza gushungerera ngo “ Ntiyakagombye kuba ahagaze imbere yacu aha”.

Ibi byose banyarwanda banyarwandakazi, byanyeretse ko igihugu cyacu gihetse ibikomere bikomeye n’urwango rwa karahabutaka, kandi ko bitazigera bikira igihe cyose abagituye bazaba babayeho bugwate, badashobora kuvuga bisanzuye, ngo banenge ibyo babona bitabakwiriye, banashime ibyo babona bibateza imbere, bange mpemuke ndamuke na munyangire, ariko mbere ya byose bigishwe kandi bakire ubutumwa bwiza bw’Urukundo, Imbabazi n’Ubwiyunge, maze abe aribyo bagira umusingi w’iterambere risangiwe na bose, aho kwirata ibitariho.
Urwo rukundo , imbabazi n’ubwiyunge Imana yabibye muri njye, nasanze ntabitatira ngo nemere kuba mu kinyoma, kandi nzi neza ko kirangira gitwaye ubuzima bw’abavandimwe b’abanyarwanda n’abanyarwandakazi nkunda cyane. Kuguma muri uko kuri Kwanjye nibyo bitumye mbandikira inkota indi hejuru.

➢ ndabizi ko ntazongera kugira ibyishimo byo kubana namwe dusingiriza Imana hamwe mu ndirimbo nziza zituje,
➢ ndabizi ko ntazongera kubaba hafi mu bihe byo kwibuka ngo ngerageze guhoza imitima yanyu yatonekaye,
➢ ndabizi ko ntazongera kubona amahirwe yo kujya mu nzu z’imbohe ngo nfashe abagize ibyago byo kwijandika mu bwicanyi kugarukira Imana no kujya mu rugendo rwo koza Roho zabo,
➢ Ndabizi ko ntazongera kugira amahirwe yo guhura n’ibikomerezwa biyobora u Rwanda ngo mbabwire ko ubutwari burangwa no kwicisha bugufi, gutanga ubutabera butarobanura, no gukora byose mu rukundo rutarimo irari ry’ibintu cyangwa abantu.
➢ Ndabizi ko mbujijwe amahirwe yo kuzongera kuvugana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo mbabwire bakomeze batabarize abavandimwe babo bari ku munigo, kandi nabo bihatire gukorera hamwe no kuzana impinduka mu nzira y’amahoro,

Ariko nubwo bwose bimeze bityo, mpagaze ku maguru yanjye yombi nemeza iryo hishurirwa ry’uko umunezero wa nyawo no gukira kw’igihugu cyacu bizaca mu Rukundo , kubabarira no kwiyunga, kandi nkaba narabibaririmbiye, nkabyandika, nkanabisengera.

Niyo mpamvu ntabarukanye ibyishimo, kandi Ntimwicwe n’agahinda, ahubwo muharanire kuzusa ikivi nsize. Kandi mbategereje muri benshi mu ijuru imbere ya jambo turirimba indirimbo zo kunesha tuvuga ko Satani n’urupfu bitatugizeho Ijambo rya Nyuma. Mboneyeho Kandi gusabira imbabazi n’aba bagiye kunkura hagati muri mwe kuko batazi icyo bakora.

Umuvandimwe wanyu ubakunda bihebuje
Kizito Mihigo

Byanditswe na:
Axel Kalinijabo.

Exit mobile version