Site icon Rugali – Amakuru

Kiziba: Midimar ngo ishobora kubonera impunzi imodoka zo kuzicyura vuba

Mwiriwe,

Nk’uko byumvikanye mu makuru y’uyu munsi taliki 30 Mata 2018, ibibazo byo mu nkambi ya Kiziba birakomeje, aho impunzi zihanganye n’abolisi b’u Rwanda. Izi mpunzi zimaze igihe bazirega guteza imudugararo no kwanga no uwangisha ubutegetsi, mu gihe zo zitaka inzara, kwicwa no kubuzwa gusubira muri RDC iyo zaturutse mu myaka 22 ishize.

Muri iyi nkuru ya gahuzamuryango, impunzi zisobanura ko zimaze iminsi zigoswe, ko baziteyemo ibyuka bihuma amaso ndetse ko hari n’umwana abapolisi bakubise ndembo bakamumena umutwe.

Inkuru irangira umuvugizi wa ministeri y’impunzi n’ibiza, ashimangira ko impunzi ziramutse zerekanye koko ko zishaka gutaha iwabo, bazibonera vuba vuba imodoka zibacyura. Ubundi kandi ngo hari impunzi za Kiziba zifungiye i Muhanga.

Ibindi namwe mwiyumvire aha guhera ku munota wa 7

Agnes Murebwayire

 

Exit mobile version