Site icon Rugali – Amakuru

Kitoko yasohoye indirimbo yitiriwe Alubumu ye ya kane

Umuhanzi Kitoko Patric Bibarwa yasohoye indirimbo ya kabiri iri kuri Album ye ya kane yitwa Pole Pole ndetse bikaba byitezwe ko iyi ndirimbo izitirirwa iyi Album.
Umuhanzi mu njyana ya Afro Beat Kitoko ubarizwa mu Bwongereza aho ari kwiga, akomeje ibikorwa bye bya muzika ndetse kuri ubu akaba yasohoye indirimbo nshya yise Pole Pole ikaba ari nayo yitiriwe Album azashyira ahagaragara mu mpera z’umwaka wa 2016.
Iyi ndirimbo Pole Pole yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba yarakorewe mu gihugu cy’ubugande kimwe n’izindi zose ziri kuri iyi Album.
Pole Pole ibaye indirimbo ya kabiri Kitoko asohoye ku ndirimbo yakoreye muri Uganda zigakorwa na Producer Paddy Man usanzwe ukorera Chameleone ndetse akaba yakoreye n’umuhanzi M1 wo mu Rwanda.
Indirimbo za Kitoko ziri kuri iyo Albumu zisigaye zitarasohoka ni Amadayimoni, Biragoye, Ni nde na Hatuwezi kurudi akaba yari yaratangaje ko zizasohoka mu kwezi kwa Gicurasi ariko ntibikunde.
Iyi Albumu , Pole Pole, ngo ivuga ku buzima umuhanzi Kitoko yagiye anyuramo.
Reba Pole Pole hano:

Source: Makuruki.rw
Exit mobile version