Alphonse Tomorrow yinjiye mu bitaro bya Kirehe mu 2009 ari umwana w’ingimbi w’imyaka 17, ubu amaze kuba umusore w’imyaka 24. Umunsi ku munsi imyaka irindwi irashize arwaye imitsi y’ijosi bitewe n’impanuka. Arwajwe na nyina wenyine watanze ibye byose ngo umwana we akire bikanga kugeza ubu…
Umuseke wasanze Alphonse Tomorrow ubu ari kubasha kuvuga buhoro, ngo mu bihe bishize ntiyari akibasha kuvuga. Umubiri we wose uri ‘paralysé/paralyzed’ ntacyo abasha kwikorera, arimo sonde, kandi ahora aryamye, ibindi byose abifashwa na nyina.
Nyina aracyibuka cyane ko tariki 05 Ugushyingo 2009 aribwo umwana we yakoze impanuka, ngo yari yikoreye igiti we na mugenzi we maze mugenzi we agitura hasi atamubwiye kandi bikoreranye, niko guhita avunika imitsi y’ijosi.
Odetta n’abana be batandatu bari batuye mu mudugudu wa Rwanteru ya kabibi Akagari ka Rwanteru Umurenge wa Kigina akarere ka Kirehe ubu baratatanye kubera ubu burwayi bw’umwana we bwabateye ubukene, ubu yibanira n’umwana we kwa muganga mu rugo hasigaye akana kamwe abandi bagiye gushaka imibereho mu miryango.
Odetta ati “Akimara kuvunika yahise agagara ijosi tumuzana hano ku bitaro bya Kirehe ntiyahatinda bahita bamwohereza kuri CHUK i Kigali, naho tuhamara iminsi itatu bamwohereza ku bitaro bya Kaminuza i Butare, aho yaharwariye kugeza mukwa 12/2009 nyuma barongera batwohereza hano i Kirehe.”
Hashize imyaka ibiri ari mu bitaro, 2011, bamwohereje i Ndera ngo ahasange umuganga w’inzobere mu mitsi aha ngo yahamaze ukwezi ariko ntiyakira barongera bamwohereza i Kirehe.
Ati “ubu hano icyo badukorera ni ukumupfuka ibisebe biterwa no guhora aryamye ubu mu gitondo bakamurambura ingingo gusa. Ntabasha kweguka umubiri wose waragagaye ntanyeganyega. Gusa abaganga benshi twanyuzeho bagiye bambwira ko aramutse avuwe neza yakira.”
Odetta avuga ko yakoze ibishoboka byose ngo avuze umwana we ariko ubushobozi buranga, avuga ko ntacyo akora ubu aba kwa muganga ati “Nanjye ubu nabaye nk’umurwayi.”
Ubukene bukomeye bwageze mu rugo kuko atari ahari kandi nta mugabo afite, bituma abana bava mu rugo bajya mu miryango gushaka ubuzima. Ati “Narakennye ngera hahandi hanyuma, ubu mu rugo hasigaye akana kamwe muri batandatu mfite harimo n’uyu urwaye.”
Ahorana ikizere
Mujawingoma Odette avuga ko afite ikizere ko hari igihe umwana we yabona ubufasha, atazi aho buzaturuka, umwana we akavurwa neza agakira kuko akiri na muto.
Ati “Hari abaganga bamwira ko yakira gusa ngo birahenze bishobotse yajya no kuvuriwa hanze y’igihugu, mpora nizeye ko bizashoboka mpora nizeye ko azakira tugataha.”
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW