Kigali:Babiri bafatanywe amasafuriya bamaze kurya ibyo basanzemo. Abasore babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bafashwe n’abanyerondo nyuma yo gusanganwa ibikoresho birimo n’amasafuriya bivugwa ko babanje kurya ibyo basanzemo.
Saa tatu n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017, ni bwo aba basore uko ari babiri bafashwe n’abanyerondo bo mu Mudugudu wa Kanyange mu Kagari ka Munanira ya II, bibye umucuruzi witwa Karirima Athanasie.
Umwe mu banyerondo babafashe yavuze ko aba basore bari bashyiriye amasafuriya n’amabase abiri umuntu wari bubahe ‘Mugo’ kugira ngo ayibahe nta kindi kiguzi uretse ibyo bikoresho.
Umunyamabanga Nshingwabikora w’Akagari ka Munanira ya II, Nirere Angelique yabwiye IGIHE ko barimo gusaba ucumbikiye umuturage ushinjwa gucuruza mugo mu nzu ye, aho aba basore bari bajyanye ibi bikoresho.
Yagize ati “ Turi gusaba nyir’inzu ko yamwirukana akava hariya cyane cyane ko inzu atuyemo iri hafi y’inzira ikunda kunyurwamo n’abana ndetse n’abanyeshuri benshi bo kuri APACE no ku ishuri ribanza rya Kagasunzu mu rwego rwo kugira ngo hatazagira n’abo ashora muri biriya biyabyabwenge acuruza.”
Abasore bafashwe bamaze kwiba uko babiri, bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda, kugira ngo na wo ubashyikirize sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.
Abafashwe bemeye ko bibye banasaba imbabazi
Nyuma yo gufatwa bakekwaho ubujura bajyanywe ku Biro by’Umurenge wa Nyakabanda
Source: Igihe.com