Site icon Rugali – Amakuru

Kigali yatangiye gushungura Ingabire Victoire imushakamo inkumbi!

Byanditswe na IGIHE

Kuki Ingabire Victoire akomeza kwihunza imbabazi yasabye ngo afungurwe? Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagororwa barimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma yo kumusaba imbabazi ku byaha bakoze, binyuze mu nyandiko. Ingabire yari asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013, amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Bageze hanze, Kizito yeruye ko yasabye imbabazi nk’uko yaburanye azisaba, ati “Ndagira ngo nshimire nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri iki cyemezo yafashe cyo kumbabarira, icyemezo kigaragaza imbaraga ze z’umutima.” Ingabire Victoire we ntiyashatse kwerura ku mbabazi yahawe cyangwa ngo asobanure neza ko yazisabye n’icyo yazisabiye.

Mu kiganiro na BBC yavuze ko “usaba imbabazi ku cyaha wakoze ” kandi “nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo aricyo cyose cyagombaga kumfungisha”.

Mu bisa no kwiyerurutsa, avuga ko yasabye “imbabazi zo kuva muri gereza.”

Kurekurwa kwe nta gitangaza kirimo

Umunyamategeko Alain Mukurarinda ndetse wanabaye umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire, avuga ko kuba yarafunguwe bidatangaje kuko byakozwe bikurikije amategeko.

Mu ntangiro z’uyu mwaka Mukurarinda yanditse igitabo yise ‘Qui Manipule Qui’, gishyira hanze ibimenyetso byagendeweho mu gukatira Ingabire, ku buryo abagishidikanya niba ibyaha yahamijwe yarabikoze, bajya babyisomera.

Yabwiye IGIHE ati “Kuba yarafunguwe nta gitangaza kirimo, ni ibisanzwe, si we wa mbere uhawe imbabazi na Perezida wa Repubulika… Byose ni ugufungurwa umuntu atarangije ibihano, ibyaha n’ibihano ni ibintu bibiri bitandukanye, niba bagukuriyeho igihano ntabwo bagukuriyeho icyaha.”

Yaba Kizito cyangwa Ingabire, itegeko ryabageneye ibyo bagomba kubahiriza ku buryo uwabirengaho yakwamburwa imbabazi, agafungwa igice yari asigaje.

Impamvu zatuma bamburwa imbabazi zirimo igihe uwazihawe akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka.

Nubwo Ingabire aca ku ruhande imbabazi yasabye, ubundi zitangwa na Perezida wa Repubulika, zigahabwa umuntu wazisabye akagaragaza n’ibyo ashingiraho.

Mukurarinda yakomeje agira ati “Nabonye abantu bibaza bati ese koko yarazisabye, ntiyazisabye, icyo kibazo barakimubajije ariko nabonye uburyo yagisubije asa n’uwabinyuze ku ruhande. Ni uburenganzira bwe ntawe umubwira uko agomba gusubiza.”

Mukurarinda avuga ko bitamutangaza kuko hari n’abantu bamwandikiye bamubwira ko niba ‘niba Ingabire yaranazisabye ubanza baramushyizeho ingufu.’

Gusa abihuza n’uko urubanza rujya kurangira, hari ibaruwa yazanwe mu rubanza Ingabire yanditse ubwe kandi abo mu ishyaka rye ritaremerwa FDU Inkingi batabizi kimwe n’abanyamategeko be.

Ifite umutwe ugira uti ‘Gusaba imbabazi, Kwisobanura, Gusaba kurekurwa.’ Iyo baruwa igaragara mu gitabo ‘Qui Manipule Qui, Ingabire yayandikiye muri Gereza Nkuru ya Kigali ku wa 6/11/2011, ayandika n’intoki.

Iyo baruwa yandikiye Perezida Kagame hari aho igira iti “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”

Kubera ababifitemo inyungu zihishe, ngo iyo Ingabire ataza kwemera mu rukiko ko iyo baruwa yayiyandikiye akayisinya, bari kuvuga ko ari impimbano.

Mukurarinda ati “N’iyo baruwa rero niba inama ya leta yateranye ikavuga ko ishingiye ku ibaruwa yanditse, ni uko ihari.”

“Niba ayanditse ikagera aho igomba kugera ndetse ikagira n’ingaruka agafungurwa, ariko yagera hanze agakomeza kubica ku ruhande, ni uburenganzira bwe, ariko kuba abica ku ruhande ntabwo bihindura ibyabaye.”

IGIHE ntirabasha kubona ibaruwa Ingabire yandikiye Perezida wa Repubulika asaba gufungurwa n’ibyo yashingiyeho.

Urubanza rwa Ingabire si urwa politiki

Mukurarinda avuga ko hari abantu bafite ubushake bwo guhakana ibintu nubwo baba babona neza ibimenyetso bigaragaza ibyaha Ingabire yakoze, bigakorwa ku mpamvu za politiki cyangwa amarangamutima y’umuntu ku giti cye.

Yagize ati “Twe turi mu rukiko nta waduhaye amabwiriza, twagiye kuri dosiye, uko twayisobanuye, nanakubwira ko nyuma y’igitabo kimaze gusohoka hari ibinyamakuru bikomeye byambwiraga ko bigiye kugisoma. Biti ‘uremera kuzaduha ikiganiro? Nti nzakibaha. Bati uremera kuzafata indege ukaza kutureba tukaganira imbonankubone ? Nti nzaza, ubutumwa banditse burahari.”

“Nyuma y’ibyumweru nka bitatu, bine, narabibarije nti byagenze bite ? Bati tuzakubwira. Kuri njyewe ntabwo navuga ngo narababaye kuko batampamagaye. Kubera iki ? Ntacyo bafite cyo kumbaza.”

Nk’umunyamategeko yakomeje avuga ati “kuba baramufunguye nta cyo nicuza, nta gitangaza kirimo, nta gishya cyabaye.”

Kuki havuzwe byinshi kubera Ingabire?

Mukurarinda avuga ko ubusanzwe abanyapolitiki bashobora gukora ibyaha nk’abandi baturage, ariko igihe bakurikiranwe atari ko bose bakwitwa imfungwa za politiki.

Yatanze urugero rwo mu Bufaransa mu matora yegukanwe na Emmanuel Macron, mu ikurikiranwa rya François Fillon wari umukandida, nyuma yo kunanirwa kwisobanura ku kayabo kahembwe umugore we Penelope Fillon ku mirimo ya baringa.

Uwo uri we wese ngo igihe icyaha kigaragariye ntibyabuza ko akurikiranwa. Mu bindi bihugu bigakorwa, byagera ku Rwanda bikitwa ihutazwa muri politiki.

Mukurarinda yakomeje agira ati “Nk’aho mu Bufaransa nta kitubwira ko atari abari bahanganye nawe babyohereje, bakenyegeza, ariko ibyo aribyo byose byamukozeho, atsindwa amatora, ndetse no mu cyumweru gishize yaritabye, amara umunsi wose abazwa, ntabwo kubera ko yatsinzwe amatora ya dosiye yahagaze.”

“Kuki se? Ni uko ari mu Bufaransa, kuki batavuga ngo François Fillon akurikiranwe kubera impamvu za politiki kandi yarakurikiranwe kubera ko yiyamaje kuba Perezida wa Repubulika? Ni uko abashinjacyaha bareba bagasanga ibimenyetso birahari.”

Ariko ngo kubera ko bamwe bafata ibihugu byo muri Afurika nk’insina ngufi, iyo ibintu nk’ibyo bibaye bihutira kuvuga ngo “reka reka, ni ibyo mwahimbye, ni ibyo mwatekinitse, nta byari bihari…”

Kurekura Ingabire ni ubuhamya bwiza ku mategeko

Mukurarinda avuga ko kuba Ingabire yarasabye imbabazi akanazihabwa bigaragaza ko u Rwanda rufite amategeko meza kandi yubahirizwa.

Ati “Ibaze nk’iyo yandika iyo baruwa anavuga ko yujuje ibyo amategeko ateganya, imbabazi ntibazimuhe, ntabwo byari kumenyekana? Kuko bagombaga kumusubiza ngo twazikwimye kubera impamvu izi n’izi, bakaba bavuga bati n’amategeko bishyiriyeho ntibayubahiriza !”

“Navuga ko icyo byerekana ni uko amategeko arahari kandi arubahirizwa.”

Mukurarinda avuga ko kuba yarashinje Ingabire wari umwuga we kandi yashingiye kubimenyetso byari bihari, byaba ibyavuye mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi birimo na Leta y’u Buholandi.

Avuga ko kuba yaramushinje ashingiye ku bimenyetso nawe akabyireguraho ndetse rimwe na rimwe ijwi rikajya rizamuka, bidatuma umuntu yitwaraho undi umwikomo.

Ati “Imyaka 13 nakoze nta muntu twigeze duhura ngo ambwire ati warampemukiye. Ndizera ko nawe duhuye… namusuhuza. Adashatse kunsuhuza ni uburenganzira bwe. Ariko nkurikije i myaka itatu twamaze tuburana, simbona impamvu tutaganira.”

Exit mobile version