Site icon Rugali – Amakuru

Kigali: Ya nama ya WEF yagobye kuba igitangaza izitabirwa n'abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 10 gusa!

Inama ya WEF Kagame n’abambari be bahoraga baririmba ko izaba igitangaza kandi ko izitabirwa n’ibikomerezwa ndabona ititabiriwe. Kugeza ubu abakuru b’ibihugu bazaba bahari bo muri Afurika ni 6 gusa kandi abenshi n’inshuti magara za Kagame. Dore abo ba Perezida 6 bazaza:

  1. Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba,
  2. Perezida wa Guinea Alpha Condé,
  3. Perezida Senegal Macky Sall,
  4. Perezida wa Togo Faure Gnassingbé,
  5. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta,
  6. Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalen,

None se niba koko abazungu bemera ibyo Kagame amaze kugeza ku Rwanda kuki habuze n’umukuru wa guverinona n’umwe uturutse mu gihugu k’iburayi cyangwa Amerika? Koko na Perezida Museveni, Perezida Magufuli ndetse na Kabila aribo baturanyi babure muri iyi nama. Perezida Nkurunziza we birumvikana kuba ataje muri iyi nama.
Icyo nakomeje kwibazaho nibura rya Perezida Museveni. None se Kagame yaba yaranze kujya mw’irahira rya Museveni kuko yari aziko Museveni atazaza nawe i Kigali? None se Museveni yaba yarashyize imihango yirahira rye kuri uyu munsi uhuriranye n’iyi nama ya WEF abizi kandi abishaka kugirango abone impamvu ituma ataza i Kigali? Ibyari byo byose Museveni yari azi ibyiyi nama kuva umwaka ushize kuburyo gushyira irahira rye ku wundi munsi bitari kuba ikibazo kandi byari korohereza abari muri iyi nama kujya mw’irahira rye bavuye i Kigali. None urebye abaperezida benshi ubu bibereye Uganda mw’ irahira rya Museveni none Kagame yicaranye n’abaperezida 6 gusa kandi abenshi bavuga igifaransa.
Iki nikimenyetso gikomeye cyuko Kagame abanye n’ amahanga cyane cyane abanyafuruka bigaragara ko batangiye kumuha akato. Iyi nama yagobye kuba ikintu gikomeye aho nibura abakuru baturutse muri Afurika bagobye kuba nka 45 kuburyo byari kuba nkaho ari indi nama ya AU ariko aho guhurira muri Ethiopia bagahurira mu Rwanda. Kagame rero nareke gukomeza kubeshya abanyarwanda yemere ko dipolomasi ikeneye amaraso mashya. Inama twamugira nuko yakwinginga umuntu nka Donald Kaberuka akaba ariwe agira Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga. Igihe cya Mushikiwabo cyarangiye hashize nk’imyaka 3.
Isomere nawe inkuru Umuseke banditse kuri iyi nama:
http://www.umuseke.rw/wef-abakuru-bibihugu-na-za-guverinoma-10-abaminisitiri-abaherwemu-rwanda.html

Exit mobile version