Kuwa Kane w’iki cyumweru, nibwo hatangiye kugaragara ibimenyetso byo gupfa k’ubukwe bw’umusore n’umukobwa bagombaga gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kutumvikana umusore akaba yarahise yanga ko ubukwe bukomeza.
Uyu musore n’umukobwa tudatangaza amazina ku bw’umutekano w’ubuzima bwabo bwite, bagombaga gusezeranira ku rusengero rwa ADEPR Kiruhura mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ndetse imyiteguro bari bayigeze kure ku mpande zombi.
Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo bagombaga gusezerana imbere y’amategeko, ariko uwo munsi umusore yarabuze ntiyagera ku murenge ndetse n’abamuhamagaye yabasubije ko nta bukwe buhari.
Bamwe mu bayoboke ba ADEPR basengera ku itorero rya Kiruhura, babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko intandaro yo gupfa k’ubu bukwe ari uko umukobwa yabwiranye agasuzuguro umusore bendaga gukora ubukwe, undi akarakara agafata icyemezo cyo kudasezerana nawe. Bavuga ariko ko bishoboka kuba bari basanzwe n’ubundi bafitanye ibibazo.
Bamwe muri aba bayoboke, bavuga ko umukobwa akimara kumva ko ubukwe bwapfuye byamurenze agashaka kujya kwiyahura muri Nyabarongo ariko abantu bakamutangira ataragerayo, kuva ubwo na korali yagombaga kuririmba basezerana ikamenyeshwa ko idakwiye gukomeza kwigora yitegura kuko ubukwe bwapfuye.
Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugisha umusore n’umukobwa ku murongo wa telefone ariko bombi bari bazikuyeho zitabasha kuboneka. Twabashije kugera ku rusengero rwa ADEPR Kiruhura, abasenganaga nabo baduhamiriza ko umusore yitondaga kuburyo batunguwe n’ibyabaye.
Ukwezi.com