Site icon Rugali – Amakuru

Kigali: Umuntu wese uzajya ugura n’abazunguzayi agiye kuzajya ahanwa

Mu gihe mu mujyi wa Kigali hasanzwe hari ikibazo cy’abacuruza mu kajagari bakunda kwita abazunyuzayi, hamaze gusohoka mu igazeti ya Leta amabwiriza agaragaramo ingingo zirimo ibihano birimo n’ibigenewe umuntu ugura imyenda cyangwa ibindi bicuruzwa n’abazunguzayi.
Mu igazeti ya Leta no 29 yo kuwa 18 Nyakanga 2016, hagaragaramo amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yabaye kuwa 03 Gicurasi 2015, hagamijwe gukumira ubucuruzi bw’ibintu bitemewe anagenga imiterere n’imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro n’ubushobozi bucye mu mujyi wa Kigali.
Mu ngingo igena ibihano by’abantu bacuruza mu kajagari benshi bazi nk’abazunguzayi, hagaragaramo ibiteganyirijwe umuguzi kimwe n’ugurisha mu buryo bw’akajagari, bivuga ko ubu wahanwa uramutse ufashwe ugura ikintu n’umuzunguzayi.
Aha hagira hati: “Bitanyuranyije n’ibindi ibihano biteganywa n’andi mategeko, umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw) kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe; umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi acibwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa.”
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’umubare munini w’abantu usanga bagendana ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, cyane cyane mu mihanda, imbere y’amasoko, imbere y’amaduka, ahategerwa imodoka n’imbere yaho, bikabangamira abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko, bikabangamira kandi urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga mu mihanda, ndetse bigateza isuku nke no kugurisha ibintu bidagifite ubwiza kubera izuba n’umuyaga n’isuku nke, bamwe bakabasha ndetse no kugurisha ibintu bifite inenge kubera ko ababigura nta mwanya baba bafite wo kugenzura neza ibyo bicuruzwa bigendanwa.
Ukwezi.com
Exit mobile version