Site icon Rugali – Amakuru

Kigali: Umukobwa yishwe n’abagabo batatu bari bamaze kumusambanya

By Akayezu Jean de Dieu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, hatoraguwe umurambo w’umukobwa wambaye ubusa bigaragara ko yishwe amaze gusambanywa.

Abari ahabereye aya marorerwa babwiye Ukwezi.com ko nyakwigendera yatahanye n’abagabo batatu aho bamujyanye muri iri shyamba bajya kumusambanya ariko ngo hari umuturage wahanyuze yumva umukobwa ataka cyane, agerageje kwegera aho ibi byaberaga ba bagabo bamwe bariruka abandi ahita abafata.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yabwiye Ukwezi.com ko na bo bakiriye ayo makuru gutyo ariko kugeza ubu bakiri gukurikirana ngo bamenye neza uko ikibazo kimeza ariko kuri ubu hari abagabo batatu bafashwe mu bakekwaho uruhare muri uru rupfu

Yagize ati “Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri hafi na 40 nibwo twamenye amakuru y’urupfu rw’umukobwa, umurambo we basanze mu gashyamba kari hafi y’umuhanda werekeza za Jali ariko akaba hari mu kagari ka Nyamabuye Abaturage bamaze kutumenyesha amakuru y’umurambo wabonetse mu gashyamba bihutiye kutumenyesha hanyuma baza gusanga uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20, hanyuma Polisi yagerageje gufata abakekwa bagera kuri batatu, abo ngabo bakaba bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza rigikomeje”

Yavuze ko bivugwa ko basanze yambaye ubusa ariko niba bamusambanyije cyangwa batamusambanyije ngo ntibiramenyekana ari nayo mpamvu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe n’icyamuhitanye.

SSP Hitayezu yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe anashimira abatanze amakuru aho yavuze ko hari amakuru batanze avuga ko muri aba bagabo bafashwe bari banyoye anavuga anashimira abaturage bihutiye gutabaza batanga amakuru.
Abaturage babyutse bashungeye ahabereye aya mahano, bamwe bavuga ko abagabo batatu ari bo bazanye uyu mukobwa mu ishyamba bakamusambanya nyuma bakamuniga

Ukwezi.rw

Exit mobile version