Umukobwa yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko abuze ku munota wa nyuma umusore bari kurushingana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Werurwe 2018, ku mpamvu zitaramenyekana.
Umuryango w’umukobwa, inshuti n’abavandimwe, bari biteguye ubukwe ndetse bageze n’ahagombaga kubera umuhango wo gusaba no gukwa ku busitani buri ku Gisozi ahitwa ’‘Romantic Garden.”
Ibyo kunywa no kurya byari byamaze kuhagera nk’uko IGIHE yageze ahari kubera ibirori igasanga abatumirwa bategereje abakwe amaso yaheze mu kirere, bamwe bari gufata amafunguro ngo adapfa ubusa.
Abari bitabiriye ibi birori bari baguye mu kantu bavuze ko batunguwe n’uburyo umukobwa yategereje umugabo akamubura.
Umwe yagize ati “Bamubuze noneho imiryango ibura icyo gukora no kuvuga … wabonaga umukobwa yumiwe gusa twe byadutunguye.”
Mbere y’uko inkuru iba kimomo, abagize umuryango w’umusore batanze itangazo bamenyesha abatumiwe n’umuryango w’umukobwa ko ubwo bukwe butakibaye kubera impamvu zitashyizwe hanze.
Abagize umuryango w’umukobwa kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bari bakiri kuri Romantic Garden bumiwe.
Umwe mu bo mu muryango w’umusore utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko umusore asanzwe aba muri Amerika, akaba yaratandukanyeyo n’umugore.
Yasobanuye ko ajya kumenyana n’umukobwa bari bagiye gushyingiranwa bateretaniye ku mbuga nkoranyambaga bataziranye, baza kubonana imbonankubone mu minsi ishize i Burundi, umukobwa ari kumwe na nyina.
Nyuma yo kubonana amaso ku maso, imyiteguro yarakomeje ariko umusore ntiyohereza inkwano nk’uko yari yabibasezeranyije ariko ntibyabuza imyiteguro kurimbanya.
Akomeza avuga ko nubwo umusore yari yahuje umuryango w’umukobwa n’uwe, we yakuyeho uburyo bw’itumanaho kugeza ubwo uyu munsi yababwiye ko ubukwe butakibaye ku mpamvu zitarasobanuka. Bamwe bagakeka ko atanyuzwe n’uko yaba yarabonye umukobwa bitandukanye n’uko yari amuzi ku ifoto.
Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusaba no gukwa, umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wari kuzabera muri Free Methodist Church iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi ku wa 17 Werurwe 2018.