Site icon Rugali – Amakuru

Kigali: Umubyeyi w’abana batatu amaze imyaka 12 yibera muri ruhurura

Umubyeyi w’abana batatu amaze imyaka 12 aba muri ruhurura yo muri rond point y’ahahoze inzu ndangamurage y’Abafaransa (Centre Culturel Franco Rwandais) mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali rwagati.
Muri aba bana b’uyu mubyeyi harimo umuhungu w’imyaka 12.
Umureba, ni umwana w’umuhungu w’igikara, mwiza w’igikundiro nubwo ari umwana wirarira muri ruhurura.
Iyo muganira akubwira ko mu buzima bwe kuva yavuka atari yarara mu nzu.Yemeza ko kuba atarara mu nzu atari bwo buzima yahisemo, ngo ahubwo yabitewe n’uko ariho yasanze nyina arara.
Mu bice bitandukanye byose by’umujyi wa Kigali cyane cyane ahitwa muri Matheus baramuzi bitewe n’uko ariho akunze kuba yibereye ari kunywa kole, uretse ko rimwe na rimwe ahindura akajya no gushakisha icyamutunga no mu tundi duce nka Nyamirambo, Biryogo na Kimisagara.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeza ko yabaye umwana wo mu muhanda (mayibobo) wasaritswe n’ibiyobyabwenge kubera imibereho mibi nyina abayemo.
Yagize ati “ Njye nakuze mbona mba muri ruhurura, mbibajije mama ambwira ko ntagomba kujya mbyibazaho cyane kuko ari naho yambyariye kubera imiberaho.”
Ibijyanye no kunywa kole, lisansi ndetse n’urumogi, Mupenzi avuga ko abikoresha kugira ngo yiyibagize ubuzima bubi abamo.
Yemeza ko kuba arara muri ruhurara bitavuze ko yabuze inzu yo kubamo bitewe n’uko hari abantu benshi bahora bamusaba ko bamujyana bakamurera nk’umwana mu rugo ariko akabyanga, ngo kuko aba abona atasiga nyina na barumuna be.
Uyu muhungu ni we wahuje nyina n’umunyamakuru wa IGIHE ngo bagirane ikiganiro.
Ubwo yamusangaga ku muhanda wo kuri Sulfo mu Mujyi wa Kigali ari gusabiriza, uyu mubyeyi w’imyaka 28 uvuka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yiyemereye ko yirirwa asabiriza bwakwira agataha muri ruhurura kuko nta handi hantu afite ho kuba.
Yagize ati “ Erega kubaho gutya n’ibintu byankurikiranye kuva mu buto bwanjye kuko nakuze mama ari indaya pe!Yabanaga n’undi mukobwa. Maze kugira imyaka Itandatu arapfa nzana n’uwo mukobwa babanaga i Kigali gushaka akazi ko mu rugo.”
Akomeza avuga ko akigera mu Mujyi wa Kigali yakoze akazi ko mu rugo igihe cy’ukwezi kumwe gusa , maze abakoresha be bamwirukanaira ko nta kazi kenshi yari azi gukora kuko yari akiri muto.
Kamikazi yemeza ko bakimwirukana aribwo yahise atangira kuraraguzwa mu muhanda kubera ko nta muntu yari azi i Kigali ku buryo byaje no kumuviramo gutwara inda ubwo yari afite imyaka 16.
Uyu mubyeyi avuga ko abana be batatu bose yababyariye muri ruhurura, ntiyigeze ajya kwa muganga.
Uyu mubyeyi yarangije avuga aramutse abonye abagiraneza bamuha inzu yo kubamo yahita asezera ku buzima bwo kurara muri ruhurura, ngo kuko nawe atishimira imibereho abayemo ahubwo ayiterwa n’ubushobozi buke.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iherutse gutangaza ko mu gihe cya vuba nta mwana uzaba akibarizwa mu muhanda.
Mupenzi asohoka muri ruhurura bararamo

Aha niho barara

Aha ni hejuru y’iyo ruhurura babamo

Nyina wa Mupenzi yagiye gusabiriza n’abana

Exit mobile version