Sosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, KBS yangiye kwinjira mu modoka abagenzi bagenda hagati ya Kanombe na Remera mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016.
Abakozi b’imodoka z’iyo sosiyete bakaga abagenzi amafaranga igihumbi yo kugura ikarita y’urugendo “ Smart Card’ utayabonye ntiyinjire.
Ibi byateye bamwe mu bagenzi kwijujuta bavuga ko bibakereza mu byo bari bagiyemo.
- Muri gare ya Remera, abagenzi byari byabayobeye, hari abakozi ba RURA n’abashinzwe umutekano (Foto Kayitare J. P)
Abagenzi Imvaho Nshya yasanze ahategerwa imodoka i Kanombe berekeza i Remera, babwiye Imvaho Nshya ko batunguwe no kutemererwa kwinjira mu modoka za KBS bataguze iyo karita y’urugendo.
Allen Muhongayire wari ugiye mu kazi yagize ati “Nje gutega njya mu kazi ntungurwa no kubwirwa ko mbanza kwishyura amafaranga igihumbi ya Smartcard nkashyiraho amafaranga nzajya nkoresha.”
Egide Musabirema, umunyeshuri muri IPRC, nawe yavuze ko yatunguwe no kwangirwa kwinjira mu modoka, asanga kugura izo karita nabyo bitoroheye abanyeshuri kuko baba bafite amafaranga make kandi abaze.
Umuyobozi wa KBS Charles Ngarambe yahamirije Imvaho Nshya ko nta mugenzi udafite ikarita wemerewe kwinjira mu modoka yaba ava i Remera yerekeza i Kanombe cyangwa ava i Kanombe ajya i Remera.
Yongeryeho ko kuba smartcard zirimo gutangirwa ku mafaranga igihumbi nta kibazo kirimo kuko ngo mu kwezi k’Ukuboza zatangiwe ubuntu mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Ati “Mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize twatanze amakarita ibihumbi birindwi ku buntu ariko ntituzi aho abagenzi bayashyize niba barayajugunye ntitubizi.”
Saa moya n’iminota 40, nibwo ubuyobozi bwa KBS bwakemuye ikibazo cy’abanyeshuri n’abakecuru bari bahagaze kubera kubura ubushobozi bwo kugura smartcard, barakomorerwa bishyura nk’ibisanzwe.
Ngarambe avuga ko KBS itagamije kugurisha amakarita ahubwo ko icyo ishyize imbere ari ugutwara abagenzi ku bufatanye na leta.
Ati “Amakarita twayatangiye ubuntu nyuma gato tuyatangira amafaranga 200, ubu twayishyize ku gihumbi tutagamije kuyagurisha. Ni igikorwa dufatanyije na leta kuko amakarita ntituyishyurira imisoro.”
Umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) utemeye gutangaza amazina ye, yavuze ko bishoboka ko ko ejo cyangwa mu minsi mike iri imbere iki kibazo kizaba cyarangiye, cyane ko ngo hari ubukangurambaga ubuyobozi bwa KBS bwabanje gukora mbere yuko hafatwa iki cyemezo.
Ubuyobozi bwa KBS buvuga ko bwahisemo gukoresha ubu buryo hagamijwe guca ubujura bwakorwaga n’abakomvayeri. Iyi sosiyete ivuga ko abari abakomvayeri batazaterwa ubushomeri n’iri koranabuhanga, kuko ngo bahise bahabwa akazi ko kugurisha izo karita.