Abitwa Joseph na Mulindi baba batemye imyaka ya Mukantwari Eugénie warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994. Byakozwe mu ijoro ryo ku i tariki ya 11 Mutarama 2020 , ababa babikoze bakaba bari bamaze iminsi babyigamba, bashatse kubuza Itangazamakuru kubisohora, n’ubuyobozi bwanze kugira icyo bubivugaho.
Mukantwari Eugénie ni incike ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, akagali ka Kibenga, umudugudu wa Nezerwa.
Yakorewe ubugome bukabije kuko abagizi ba nabi biraye mu myaka ye barayararika yose bayishyira hasi ni ibikorwa avuga ko byabaye mu masaha y’ijoro kandi ngo uwamutemeye imyaka aramuzi kuko abyigamba cyane kandi akavuga ko azamwica, Nkuko bikubiye mukiganiro yagiranye na Television ikorera kuri murandasi (Online TV) ISHEMA TV Ikorera mu Rwanda yagize ati : “Bankoreye ubugome imyaka yajye barayitema yose kandi niyo yari intunze none nagerageje kubibwira ubuyobozi buranterana nkaho ibintu nakorewe bubishigikiye gusa imyaka yajye yatemwe n’uwitwa Joseph kuko niwe uhora yigamba ko azayitema, no mu minsi yashize yaraje abwira abahinzi nari natereje ngo bampe umubyizi kubera mbana n’ubumuga, mfite n’uburwayi nivuriza ku bitaro bya KARAYESI NDERA, ni uko joseph arababwira ngo muraruhira ubusa nzabirandura, none mu ijoro ryo ku isabato yaraje nijoro arayitemagura nk’uko mwabibonye”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uretse kuba yatemewe imyaka bahora bigamba ko bazamwica kuko babigerageza kenshi ngo bamwice ariko Imana igakinga ukuboko dore ko baje gutema imyaka ye bazi ko arimo ngo nawe bamutsindemo nkuko bahora babyigamba yagize ati : “Buri gihe bahora bashaka kuntega ariko Imana igakinga ukuboko noneho iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bantega buri joro ariko bakampusha akaba ariho mpera nsaba inzego z’umutekano kunkura muri aka karengane ndetse ndasaba n’amahanga ko yandenganura muri aka karengane nkorerwa n’abakagombye kundenganura.”
Ibi uyu mubyeyi avuga ko abamutemeye imyaka kandi uwayitemye ahora abyigamba ko azayitema biremezwa n’umwe mu baturage baje kumuha umubyizi, igihe uwitwa Joseph n’undi witwa MULINDI babyigambaga ko iyo myaka barimo guhinga bazayirandura, ko barimo gukorera ubusa, yagize ati ”Amakuru yo gutema iyi myaka twari dusanzwe tuyazi kuko Joseph na Mulindi batubwiye ko turimo kuruhira ubusa, ko imyaka turimo guhinga izarandurwa none dore birabaye ni ubugome bukomeye, narinzi ko jenoside yarangiye ariko ni ubu ni ubwicanyi ndengakamere bukorewe uyu mubyeyi”.
Mukantwari Eugénie akomeza avuga ko yiyambaje inzego z’ubuyobozi ngo zirebe uko imyaka ye yatemaguwe ariko bukaba bwarashize agati mu ryinyo nkaho ibyabaye bishimishije kandi bibabaje, yagize ati “ubu nageregeje kubwira abayobozi b’umudugudu ariko banga kugira icyo bakora kandi nsanzwe ntako nifite kuko ntunzwe n’amafaranga ya FARGE ariyo nizigama nkayahembamo abakozi ariko ubu inzara igiyekuzanyica niba aba bakoze ibi batanyica”.
Umunyamakuru w’ikinyamakuru dukesha iyi inkuru ISHEMA TVyagerageje kumenya icyo Joseph na Mulindi bashyirwa mu majwi n’aba baturage babashinja kurandura imyaka y’uyu mubyeyi, babivugaho, abahamagara ku murongo wa Telephone bamutera ubwoba ko naramuka asohoye iyi nkuru bizamugiraho ingaruka kandi agomba kwitondera ibyo atangaza bakaba bamubwiye ko bazamufunga.
N’ubutegetsi bw’umurenge wa NDERA bwanze kugira icyo bubwira itangazamakuru kuri iki kibazo kuko umutegetsi w’umurenge wa Ndera Bwana KAYIHURA Felix yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru kuri iki kibazo.
Uyu mubyeyi Mukantwari Eugénie ni umupfakazi wa Jenoside kuko umugabo we yishwe atemaguwe mu gihe cya Jenocida yakorewe abatutsi mu Rwanda ikimubabaje ni uko kugeza na n’ubu atarabona ituze mu gace atuyemo bakimuhohotera buri joro bikaba bigeze naho atemerwa imyaka igeze igihe cyo gusarurwa irimo ibigoli, imyumbati, amateke n’ibijumba byose bikaba byatemaguwe.
Hifashishijwe umupanga cyangwa umuhoro, Ibi bikaba atari ubwa mbere bigaragaye ko ahohotewe kuko buri gihe abacitse ku icumu rya Jenoside bahohoterwa bamwe bagatemerwa amatungo abandi bagatwikirwa amazu none byagera mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bikaba ibindi bintu bigaragaza ko hakiri abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo.
Maxime Rwendeye
Umujyi wa Kigali