Abanyamerika bafite nyungu ki mu rubanza rw’abo kwa Rwigara? Kuva bafatwa, inzego zitandukanye cyane cyane imiryango y’abanyamahanga yakunze kugaragaza ko Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, bakekwaho ibyaha birimo ibyo kugambirira guteza imvururu, barengana ndetse bakwiye kurekurwa.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakga ibyangombwa ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye mu 2017, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Bombi biteganyijwe ko ku wa 6 Ukuboza aribwo Urukiko Rukuru ruzafata umwanzuro ku byaha Ubushinjacyaha bubarega, bukaba bwarabasabiye gufungwa imyaka 22 buri umwe, nibiramuka bibahamye.
Mu bakomeje kuzamura amajwi yabo harimo komisiyo y’umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iharanira uburenganzira bwa muntu, yitiriwe uwayishinze mu 1983, Tom Lantos.
Ibinyujije kuri twitter, ku wa Mbere yagize iti “Kugaragaza ibitekerezo bya politiki mu ituze nta cyaha kirimo. Kwiyamamariza umwanya runaka si icyaha. Uyu munsi turasaba u Rwanda kurekura Diane Rwigara, no kurekura Adeline Rwigara.”
Ni ubutumwa yatangaje mbere y’uko nk’uko biteganyijwe, ku Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018, izagira ibiganiro ku cyo yise kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’imfungwa za politiki mu Rwanda.
Muri ibyo biganiro bizabera muri 2200 Rayburn House, biteganywa ko mu bazatanga ibiganiro harimo Victoria Shandari, umukobwa bwa Frank Rusagara uheruka gukatirwa gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Ku wa Mbere nabwo Senateri w’umu- Démocrates uhagarariye Leta ya Illinois, Dick Durbin, yagaragaje ko atishimiye ifungwa ry’abo kwa Rwigara n’ibirego bakurikiranyweho.
Ati “Ntewe impungenge n’ibirego bigaragara cyane ko bidasobanutse biregwa Diane Rwigara kubera ko yashatse kwiyamamariza ubuyobozi mu mahoro.” Yongeyeho ‘hashtag’ zisaba ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekurwa.
Ni amagambo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko atari akwiye.
Ati “Icyibazwaho cyane ni uburyo abagize Inteko Ishinga amategeko ya Amerika mubona ikintu mudasobanukiwe, ikirego cy’umunyafurikakazi mutarumva ibye na rimwe, mugashaka kucyuririraho ngo mwivange mu bucamanza bw’igihugu cyigenga ngo mwerekane ko muzi Afurika.”
Ni ikiganiro cyasembuye ibitekerezo by’abantu batandukanye, aho uwitwa Assumpta U. Seminega yagize ati “Abibeshya ko umuzungu aje gutabara umwirabura uri muri Afrika asize abirabura bari kwicwa muri quartier ye akaryumaho baribeshya, afite ikindi ashaka ku nyungu ze bwite.”
Karangwa Sewase we yasubije Senateri Durbin ko mu Rwanda nta tegeko rihana umuntu ugerageza kwiyamamariza umwanya runaka, ndetse ko abishake yakusanya amakuru yose akeneye.
Ati “Ariko niba ushaka gutegeka inzego zacu z’ubutabera uko zikurikirana ikirego, wayobye.”
Mwiza Josy we yavuze ko Senateri Durbin adakwiye gukomeza gufata ibyaha byakozwe ngo abisanishe n’impamvu za politiki.
Ati “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aheruka kuvuga ko ubutabera bugomba gutangwa kuri Diane Rwigara na nyina, ariko hahitawe ku gitutu icyo aricyo cyose.
Mu nyandiko aheruka gushyira ahagaragara yagize ati “Ntabwo ari byo kuvuga ko Diane Rwigara ari imbere y’ubutabera kubera ko mu 2017 yagerageje kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Yari umukandida usanzwe adafite amahirwe yo kurenza amajwi abarirwa ku mitwe y’intoki.”
Yanashimangiye ko aho kera umuntu yajyaga akora icyaha ntabiryozwe, uyu munsi mu Rwanda abantu bose bakaba basigaye bareshya kandi amategeko akurikizwa.
Ati “Diane Rwigara arebwa n’ayo mategeko kimwe n’undi muturage wese.”