Site icon Rugali – Amakuru

Kigali irebeshya! Perezida Magufuli ntabwo azajya ahora i Kigali nka Perezida Uhuru.

Impuguke yavuye imuzi icyihishe inyuma uruzinduko rwa Perezida Magufuli mu Rwanda
Nyuma y’iminsi 151 atorewe kuyobora Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Perezida Dr John Pombe Magufuli yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame.
Perezida Magufuli yahishuye ko yari afite ubundi butumire bwinshi bw’ibindi bihugu birimo n’ibyo ku yindi migabane ariko agahitamo gusura u Rwanda bwa mbere.
Dr Gastor Mapunda, umwarimu muri Koleji y’Ubumenyamuntu ibarizwa muri Kaminuza ya Dar es Salaam yasobanuye birambuye icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Magufuli mu Rwanda nkuko Daily News yabitangaje.
Dr Mapunda avuga ko yishimira icyemezo cya Perezida Magufuli cyo gusura u Rwanda kuko gishimangira umuhate akomeje kugaragaza wo kugera ku ntego yihaye kuva yajya ku butegetsi, yo kugira Tanzania igihugu gifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2020.
Ahuza urugendo rwa Perezida Magufuli no guhagarika inkunga kw’ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Millennium Challenge Corporation (MCC) giheruka guhagarika miliyoni 472 z’amadolari ya Amerika, bitewe n’impungenge ku bijyanye na demokarasi, imiyoborere myiza n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri Tanzania.
Dr Mapunda avuga ko nyuma yo guhagarikirwa inkunga zitandukanye nta kindi Tanzania ikwiriye gukora uretse gukurikiza ibitekerezo bya Mwalimu Nyerere byo gushyira ingufu ku kwishyira hamwe kw’ibihugu no kwigira, aho gushingira iterambere ry’igihugu ku nkunga z’amahanga.
Agira ati “Aha niho mpera mvuga ko Perezida Magufuli yasuye u Rwanda mu bintu byizweho kandi birumvikana. Aho guhanga amaso u Burayi na Amerika, Tanzania ikeneye gushyira hamwe n’ibihugu by’ibituranyi bikazamurana mu bukungu.”
Akomeza avuga ko uruzinduko rwa Magufuli rwari n’umwanya wo kujya kwerekana ko ashishikajwe n’ubuhahirane. Intambwe ya mbere akaba yarayiteye akemura mu buryo bushoboka imbogamizi ya ruswa yavugwaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’ibyerekeza mu Rwanda.
Hari kandi no gufungura ikiraro gihuza Tanzania n’u Rwanda gikoreshwa n’abagera ku bihumbi bibiri ku munsi ariko intego ikaba ari uko bagera ku bihumbi icumi.
Dr Mapunda akavuga ko ibyo Perezida Magufuli arimo gukora byo kwishakamo ibisubizo bituma benshi bibuka politiki ya Nyerere yari ishingiye ku kwiyumavamo, ubunyafurika no kwishakamo ibisubizo kuruta gutegera amaboko abazungu.
Yongeraho ko Perezida Magufuli akwiye gutekereza uko yasura ibindi bihugu by’ibituranyi agatsura umubano ukomeye nabyo bityo igihugu kikava mu iterambere gikesha abanyamahanga.
Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame na Magufuli basezeranye ko u Rwanda n’Abanyarwanda bazakomeza kubera Abanyatanzania inshuti z’indahemuka kandi bagahora bafatanya muri byose bigamije inyungu z’abaturage.
Amwe mu mafoto yaranze uruzinduko rwa Perezida Magufuli mu Rwanda
Perezida Kagame na Magufuli bafungura ikiraro n’ibiro bya gasutamo ku Rusumo

Ubwo Perezida Magufuli yari ageze ku mupaka wa Rusumo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo asuhuza Perezida Magufuli

Perezida Kagame asuhuza abayobozi baherekeje Perezida Magufuli

Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe wa Tanzania

Abakuru b’ibihugu byombi bitegereza ababyinnyi babakiriye ku mupaka w’ibihugu byombi

Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Perezida Kagame asuhuza Magufuli ubwo bari bagiye kuganiriza abaturage ba Tanzania

Perezida Kagame na Magufuli bamaze gufungura inyubako ihuriweho n’abashinzwe gasutamo n’abinjira n’abasohoka

Perezida Kagame na Magufuli bafungura ku mugaragaro ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo

Perezida Kagame na Magufuli bafungura ku mugaragaro ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na gasutamo ku ruhande rwa Tanzania

Perezida Kagame yashimiye abaterankunga batumye ibyo bikorwa remezo byubakwa

Perezida Magufuli yavuze ko ikiraro cya Rusumo gikwiye kubyazwa umusaruro mu migenderanire n’ubuhahirane

Madamu Jeanette Kagame asuhuza abaturage ku ruhande rwa Tanzania

Janet Magufuli, umugore wa Magufuli asuhuza abaturage

Perezida Kagame na Magufuli imbere y’inyubako ihuriweho n’abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka

Perezida Kagame na Magufuli bafungura ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka na za gasutamo

Kagame na Magufuli basobanurirwa imikorere ya gasutamo

Perezida Magufuli yavuze ko ashimishijwe no kuba uruzinduko rwe rwa mbere nka Perezida arugiriye mu Rwanda

Amb Richard Sezibera Umunyamabanga mukuru wa EAC

Itorero ryo muri Tanzania risusurutsa abashyitsi

Perezida Kagame yagabiye Magufuli inka eshanu

Perezida Kagame agabira Magufuli inka eshanu

Perezida Kagame na Magufuli basangira
Perezida Kagame yasangiye na Magufuli

Abakuru b’ibihugu byombi bishimira umubano ibihugu bifitanye

Perezida Magufuli yifatanyije n’abanyarwanda mu Kwibuka22

Exit mobile version