Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2016, impanuka y’imodoka itwara abagenzi yahitanye ubuzima bw’abantu bane abandi barakomereka, Polisi ikaba ivuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwari uyitwaye.
Sup Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka y’imodoka ya Toyota Hiace ifite ibirango RAB 251 G yabereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, abantu 4 bagahita bapfa naho abandi 9 bagakomereka.
Sup Ndushabandi, avuga ko uwari utwaye iyi modoka yari afite umuvuduko ukabije, bikaba byatumye ananirwa kuyihagarika irahirima, gusa Polisi ikaba ikomeje iperereza ngo hamenyekane niba hari ikindi cyaba kihishe inyuma y’iyi mpanuka.
Uyu muvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko abapfuye bajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byahoze ari ibya Polisi biherereye ku Kacyiru, naho abakomeretse bakaba bajyanywe mu bitaro bya CHUK.
Ukwezi.com