Site icon Rugali – Amakuru

Kigali: Imiterere mishya y’ubuyobozi yicaje abari ba meya

Inzu zʻubucuruzi muri Kigali izigera kuri 15% ntizirabona abazikoreramo…

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko kuri uyu wa 07 Gashyantare 2020, hashyizwe mu myanya abayobozi, mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bukurikira:

Ibiro by’Umujyi wa Kigali
– Madamu RUGAZA Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi (City Manager)

Mu Karere ka Gasabo:

Mu Karere ka Kicukiro:

Mu Karere ka Nyarugenge:

Izi mpinduka zishingiye ku itegeko Nº 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali riherutse kuvugururwa, hagakorwa impinduka mu miterere n’inshingano z’inzego z’ubuyobozi, mu rwego rwo kunoza imicungire n’iterambere ry’Umujyi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa remezo.

Ku wa 26 Nyakanga 2019, nibwo Umutwe w’Abadepite, watoye Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali, risohoka mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 31/07/2019, hagamijwe kunoza imitunganyirize n’imikorere by’Umujyi wa Kigali.

Iryo tegeko rivuga ko Uturere tw’Umujyi wa Kigali tudafite ubuzima gatozi mu micungire y’imari n’abakozi, ahubwo abakozi bakorera mu Turere, Imirenge n’Utugari bakaba ari ab’Umujyi wa Kigali, ari na wo ugenera izo nzego ingengo y’imari yo gukoresha.

Itegeko rigenga umujyi wa Kigali kandi ryahinduye inyito n’inshingano z’abayobozi bungirije b’Umujyi wa Kigali n’Urwego nshingwabikorwa rw’Umujyi wa Kigali rukazajya ruyoborwa n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umujyi (City Manager).

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali rikuraho Inama Njyanama z’uturere rikanavuga ko Akarere kazajya kayoborwa n’Urwego nshingwabikorwa rugizwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Stephen Rwamurangwa n’abandi babiri bari bamwungirije ku buyobozi bw’ Akarere ka Gasabo ubu ntibakikayobora.

Ni mu gihe Dr. Jeanne Nyirahabimana wari umaze igihe ayobora Akarere ka Kicukiro we hagati mu mwaka ushize yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Kicukiro isigara iyoborwa n’umuyobozi w’agateganyo.

Ubuyobozi bwa Kayisime Nzaramba wayoboraga Akarere ka Nyarugenge n’abari bamwungirije na bwo burangiye kuri uyu wa gatanu, kimwe n’abandi bayoboraga uturere two mu Mujyi wa Kigali.

Exit mobile version