Site icon Rugali – Amakuru

Kigali: Hakozwe umukwabo wo guhiga amavuta ahindura uruhu azwi nka ‘Mukorogo’

Polisi y’Igihugu ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, bakoze umukwabo wo kugenzura amaduka acuruza ibintu binoza kandi bisukura umubiri bitemewe mu Rwanda, birimo amavuta ya ‘Mukorogo’.

Ni nyuma y’ubusabe bwa Perezida Kagame wasabye ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu zagira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo uyu mukwabu wakorewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi rwagati birimo Downtown, Cartier Matheus n’ahandi hirya no hino.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yabwiye IGIHE ko n’ubwo aribwo bigaragaye ko hakozwe umukwabo, iyi gahunda isanzwe cyane ko biteganywa n’Itegeko No47 ryo ku wa 14 Mutarama 2013, rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti.

Iri tegeko kandi rifite iteka rya Minisitiri w’Ubuzima No 20/38 ryo ku wa 26 Gashyantare 2016, rigena urutonde rw’ibintu 1342 binoza kandi bisukura umubiri bitemewe mu Rwanda.

CP Kabera yagize ati “Icyo abanyarwanda bakwiye kumenya, kubicuruza, kubikoresha binyuranyije n’amategeko ikindi bakwiye kumenya ni uko byangiza umubiri wabo kandi uretse no kwangiza umubiri urumva harimo no guhomba.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bikozwe kuko hari n’ibindi bicuruzwa biri mu bubiko bitegerejwe kwangizwa.

Abacuruzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko batunguwe n’iki cyemezo basaba ko bazahabwa inyishyu y’ibyabo cyane ko bavuga ko amavuta bari basanzwe bayarangura mu maduka manini mu Mujyi wa Kigali.

Umwe uvuga ko bamutwaye amacupa y’amavuta 24 y’ubwoko butandukanye yagize ati “Nkanjye ubushobozi mfite ntabwo bunyemerera kujya kurangura hanze y’igihugu ngo mbe namenya niba koko ayo mavuta atemewe, icyo dukora ni ukujya mu maduka manini aranguza hano mu Mujyi natwe tukaza tugacuruza, ikindi kandi ni uko nkanjye bantwaye amavuta menshi.”

Undi mucuruzi yavuze ko bamutwaye amacupa arenga 80, kandi harimo agura ibihumbi bitatu ku icupa rimwe n’ayarengeje, bivuze ko yahombye asaga ibihumbi 250Frw.

Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko nta ngano y’ibicuruzwa bamaze gufata iramenyekana cyane ko umukwabo ugikomeza.

Aya ni amwe mu mavuta yagiye ashyirwa mu bikarito akurizwa imodoka ajya kwangizwa nyuma yo kugaragara ko atemewe mu Rwanda

Exit mobile version