Iyo ugeze muri gare abagenzi bategeramo imodoka ya Nyabugogo iri mu mujyi wa Kigali, cyane cyane iyo imvura ihise, usanga abagenzi bivovotera ibinogo biba byaretsemo amazi usanga biba bibabangamiye, ubu bakaba bibaza igihe bizasanirwa.
Iyo imvura ihise imodoka ziterana ibiziba ubwazo, intonganya hagati y’abashoferi za hato na hato umwe abwira undi ati ibi unkoreye ni ibiki , tutibagiwe n’ukwijujuta kw’abagana cyangwa bakoresha iyi gare abagenzi bifashisha bava cyangwa bagana mu mahanga atandukanye baba binubira ibiziba n’ibyondo baba baterwa n’amamodoka.
Ibi biniyongeraho ukwinuba kw’ababa bafite imodoka zihagararamo aho bavuga ko imodoka zabo zihangirikira kandi gukoresha bikabatwara amafaranga menshi mu gihe bo baba batanze imisoro ikenerwa bizeye ko ibibazo nk’ibi bitagakwiye.
Ubwo imvura yari ihise, umwe mu bagenzi aganira na Bwiza.com, yagize ati: “Kuhagera imvura ihise biba bikabije, imodoka ikozamo ipine ikagutera ibiziba agakweto kawe cyangwa agapatalo kakaba karahindanye, ibi biziba biteza umwanda cyane, sinzi niba iyi gare igira ubuyobozi,…”.
Mu kiganiro Bwiza.com, yagiranye n’abakozi b’Ikigo gifite mu nshingano zacyo imikorere y’Ibigo abagenzi bategeramo imodoka mu Rwanda A.T.P.R [ Association de Transport des Personnes au Rwanda ] , baratangaza ko iki kibazo kiri mu nshingano z’Akarere ka Nyarugenge.
Gusa aba bakozi bose bahuriza ku kuba hari ubwo Akarere kajyaga tatinda kubikora iki Kigo (A.T.P.R) kikabyikorera kikazishyuza nyuma, ariko kuri iyi nshuro Akarere karabyanze, ngo kiyemeje kujya kabyikorera ubwako.
Gusa amasezerano y’imikorere n’imikoranire ari kuvugururwa hagati y’iki Kigo gishinzwe iby’ingendo z’abantu n’Akerere ka Nyarugenge ngo ikaba izasiga hari byinshi bikosowe ku buryo bwatinzaga umuti w’iki kibazo gisa nk’igikunze kwisubiramo kenshi.
Ikinyamakuru Bwiza.com cyagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ngo agire icyo abivugaho ntiyitaba, n’ubutumwa bugufi yohererejwe kuri telefoni igendanwa ntiyabusubiza kugeza ubwo iyi nkuru isohorwa.
Andi mafoto:
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com