Site icon Rugali – Amakuru

Kigali aho guhangayikishwa n'impunzi zo muri Zambiya, ihangayikishishwe no kuzicyura mu Rwanda

Abanyarwanda bahohotewe muri Zambia baratahuka
Abanyarwanda 13 bakoraga ibikorwa by’ubucuruzi muri Zambia bagiye gufata inzira bataha kubera ihohoterwa bakorewe n’abenegihugu, biteganyijwe ko bagera i Kigali kuri iki Cyumweru.
Mu minsi ishize abanya-Zambia biraye ku maduka y’Abanyarwanda barayasahura, bituma bamwe bahungira kuri Amabasade y’u Rwanda muri Zambia.
Abel Buhungu uhagarariye u Rwanda muri Zambia yavuze ko ambasade y’u Rwanda muri Zambia ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda bamaze gutegura ibijyanye no gucyura abo Banyarwanda 13 basabye gutaha, nyuma yo guhungira kuri ambasade y’u Rwanda muri Zambia.
Nkuko yabitangarije The New Times, yavuze ko abashaka gutaha bari mu baburiye ibyabo muri ibyo bibazo ku buryo ntacyo basigaranye.
Buhungu yavuze ko biteganyijwe ko baza gutaha mu Rwanda bahagurukiye i Lusaka ku Cyumweru saa kumi z’umugoroba batwawe n’indege ya RwandAir.
Ku wa Kane w’iki cyumweru Abanyarwanda 50 bari bagiye kuri ambasade y’u Rwanda muri Zambia basaba ubuhungiro.
Ibikorwa by’imyigaragambyo byibasiye amaduka y’Abanyarwanda byatangiye ku wa Mbere, amaduka 60 y’Abanyarwanda arasahurwa, abenshi bahungira ku biro bya polisi ya Zambia, abandi bahungira kuri ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Buhungu yavuze ko Abanyarwanda bashyizwe mu nkambi zabagenwe by’igihe gito ndetse no kuri kiliziya Gatorika y’i Lusaka.
Ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe Abanyarwanda byamaganywe n’inzego z’ubuyobozi bwa Zambia, harimo Perezida Edgad Lungu wanavuze ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa.
Ibitangazamakuru byo muri Zambia, byatangaje ko polisi yaho yataye muri yombi abantu 262 bakurikiranyweho guhohotera Abanyarwanda no gusahura amaduka yabo.
Abanya-Zambia bahohoteye Abanyarwanda bavuga ko abanyamahanga bahatuye bagize uruhare mu bikorwa by’amarozi yatumye hari abanya-Zambia bishwe bagacibwa ibice bitandukanye by’umubiri, gusa aya makuru yahakanywe n’inzego zibishinzwe muri Zambia.
Abanya-Zambia basahuye amaduka yiganjemo ay’abanyarwanda

 

Source: Igihe.com
 

Exit mobile version