Uyu muryango utuye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho utunzwe n’ububumbyi bw’inkono n’imbabura.
Mu kazu gato ka metero esheshatu kuri eshanu k’ibyumba bitatu, Mukamusonera Appolinarie uvuga ko afite imyaka 67, abanamo n’umuhungu we Uwimana Innocent w’imyaka 54 wabyaye abana 10.
Abana be na bo bagiye babyara ndetse bamwe banazana abagore muri iyi nzu iri mu mudugudu wubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka.
Ni ubwa kabiri dusura uyu muryango ukatuganirira ubuzima bubi ubayemo mu Mujyi wa Kigali. Bwa mbere twabasuye mu Kuboza 2012, nk’uko twabibatangarije icyo gihe.
Mukamusonera avuga ko ubuzima bwabo bukomeje kubagora cyane kuko ngo n’inka bari barahawe muri gahunda ya GIRINKA yapfuye nyuma yo kurwara bakabura amafaranga yo kuyivuza.
Mu dufaranga duke bakuye mu bubumbyi bwabo, baguzemo ihene ariko ngo bagize ikibazo cy’umutekano wayo bituma bahitamo kuyiraza mu nzu.
Mukamusonera yagize ati “Dore hakurya aha hari umugore bapfumuriye inzu ye ihene barazitwara barazibaga rwose. Twebwe rero nta kiraro tukigira hano kuko na ya nka yarapfuye basanze ibyo mu nda byayo byaraboze! Ubwo rero nahisemo kujya nyiraza hafi y’uburiri bwanjye ngo batazayiba.”
Uyu mukecuru twasanze ari kubumba, avuga ko muri uyu mudugudu hakorwa irondo ariko ubujura butabura kubaho nk’uko ahandi hose bimeze mu gihugu.
Bamwe mu buzukuru ba Mukamusonera twasanze mu rugo kuri iyi nshuro batwangiye ko kuko ngo n’amakuru bahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe ubwa mbere nta musaruro yatanze kuko ahubwo ngo mu bitangazamakuru binyuranye byabaye inkuru isekeje.
Mu 2014 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Havuguziga Charles, yavuze ko aba bantu babeshya ko bose baba muri iyi nzu kuko ngo iyo bashaka bagira amayeri yo guhamagarana bagahurira muri iyi nzu ari benshi maze bagahamagaza itangazamakuru ngo ribavuganire.
Havuguziga kandi yavuze ko kimwe n’abandi batuye muri uyu mudugudu, bagiye bahabwa imfashanyo zitandukanye ndetse aba bo bari baragenewe urusyo ariko narwo bakigira.
Uyu muyobozi avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka bahawe imfashanyo bakazipfusha ubusa, ati “Uyu muryango wahawe inka muri gahunda ya GIRINKA ndetse n’urusyo mu 2008 ngo bibafashe kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.”
Uyu muyobozi avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka bo muri uyu muryango abazi neza; ngo bahora bimuka mu turere twa Kamonyi na Nyagatare.
Umukecuru Mukamusonera yemera ko bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu bagiye gushakisha ubuzima ahandi kuko ngo ubw’i Kigali buhenze, aho iyo urebye abaturanye na we usanga ari abandi bagiye bagurira bagenzi maze bakavugurura amazu yabo.
Kimwe n’abo bagurisha ibyo bahawe, ibi bihamya ibyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali yari yabwiye Izuba Rirashe ko abagize uyu muryango bahora bimuka mu Turere twa Kamonyi na Nyagatare.
Mukamusonera afite umwuzukuru w’umukobwa umwe witwa Uwagakiza Tamar w’imyaka 18 wabashije gukomeza amashuri kuko abandi bayavuyemo, ubu akaba arangije umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
SRC: IZUBA RIRASHE
Source: Kigali: Ababana ari 30 mu nzu imwe basigaye banararana n’ihene