Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2016, impanuka ikomeye yabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Kicukiro Centre, ihitana ubuzima bw’abantu benshi abandi barakomereka.
Abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye Ukwezi.com ko igikamyo kinini cya rukururana cyabuze feri kikagonga abantu benshi barimo abanyamaguru n’ibindi binyabigiza byinshi, abantu benshi bagapfa abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yishe benshi inangiza byinshi, ibindi binyabigiza nabyo byagwiriranye.
Mu kiganiro Ukwezi.com twagiranye na Sup JMV Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje iby’aya makuru, avuka ko abantu bapfuye kugeza ubu ari barindwi, abandi 9 bakaba bakomeretse naho imodoka cumi n’ebyiri zose zikaba zangiritse. Abakomeretse ariko harimo abamerewe nabi cyane kuburyo imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.
Sup Ndushabandi avuga ko ikamyo yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Nyanza ya Kicukiro, yabuze feri ikagonga abantu bari mu muhanda, amamodoka n’amamoto kuburyo yangije byinshi mu buryo bugaragara.

http://ukwezi.com/mu-rwanda/2/Kicukiro-Impanuka-ikomeye-yahitanye-ubuzima-bw-abantu-benshi