Mukamana Jeannette uri mu kigero cy’imyaka 40 yasanzwe mu gihuru yapfuye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Mata2017.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko uwo murambo wabonywe n’abaturage batabaza Polisi.
Yagize ati “Mu masaha ya saa moya, nibwo abaturage bahamagaye kuri Polisi batanga amakuru ko hari umurambo babonye mu gihuru hafi y’inzira. Polisi rero yagezeyo koko isanga uwo murambo uhari, ari naho wahise ujyanwa kwa muganga mu rwego rw’ipereza.”
Yongeye ati “Hari agakingirizo kahabonetse ndetse hari n’amacupa, bigaragara ko mbere y’uko yicwa, baba babanje bagasangira. Gusa kuba hari agakingirizo ntitwahita tuvuga ko yabanje gukoreshwa imibonano mpuzabitsina. Ibyo biri mu byo turi gukoraho ipereza.”
SP. Hitayezu akomeza avuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ikintu yaba yicishijwe uretse agakomere gato katashingirwaho, gusa ngo amakuru yose ajyanye n’icyo yaba yazize azatangwa nyuma y’ipereza.
Umuryango.rw