Site icon Rugali – Amakuru

Kicukiro: Bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi, hakekwa ko yishwe akawumanikwamo

Kuri uyu wa Gatandatu mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu masaha ya mu gitondo abaturage bagiye mu muganda basanze umusore witwa Celestin Ndayambaje yipfuye amanitse mu mugozi.

Abaturage baturiye ibarizo ry’uwitwa Vincent aho basanze uriya murambo, bavuga ko nyakwigendera ngo yari yaraye aje kwishyuza uwitwa Viateur ufite akabari hafi aho amafaranga yari yaramubikije.

Ngo yaramwimye undi akomeje kuyamwishyuza cyane, uriya Viateur yafatanyije n’abakozi be baramukubita, bikaba bikekwa ko aribyo byamuviriyemo urupfu.

Kuba yasanzwe ari mu mugozi hari umuturage wabwiye Umuseke ko bishoboka ko yaba yahamanitswe mu rwego rwo kujijisha, ngo hakekwe ko yiyahuye.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko koko uriya muntu yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi ndetse ko hari abantu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndayambaje.

Ati: “Nibyo byarabaye mu ijoro ryakeye ejo. Biriho birakurikiranwa ndetse hari abakekwa bafashwe bafungiwe kuri RIB Station i Masaka.”

Mbabazi avuga ko iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Ndayambaje.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko nyakwigendera yari yaje kwishyuza Viateur Frw 40 000.

Umuseke wahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako Philomene Nyiraneza ngo atubwire niba Vincent Ndayambaje yari asanzwe atuye muri kariya kagari ndetse tumenye niba yari umugabo wubatse atubwira ko ari mu kiruhuko cy’ababyeyi, ko twabaza ushinzwe iterambere ry’abaturage mu kagari (SEDO) ariko ntiyitabye telefoni ye.

Jules Pascal Ndamage uyobora Umudugudu wa Kabeza, aho byabereye nawe ntiyitabye telefoni ye.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Exit mobile version