Guverineri wa banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yagaragaje ko akanama gashinzwe ubutajegajega bw’urwego rw’imari mu Rwanda ndetse n’akanama ka politike y’ifaranga muri BNR bateranye nk’uko bisanzwe buri gihembwe.

Rwangombwa agaragaza ibyavuye mo yavuze ko kimwe mu bigiteye ikibazo zari inguzanyo zitishyurwa zikomeza kuzamuka zikaba zigeze kuri 7,5%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Rwangombwa yagize ati :” Aho akanama kabonye hateye impungenge hasaba ko dukomeza kwibandaho cyane ni ku rwego rw’ubwiza bw’inguzanyo zatanzwe nuko zishyurwa. Inguzanyo zitishyurwa nizo zazamutse kuva kuri 6,2% kugera kuri 7,5% ku ijana ubwo turagereraya 2015- 2016 aha ni ahantu tugomba kwibanda dukorana n’ama banki kugirango iki kibazo kirusheho gukemuka.”

Gusa aka kanama kagaragaje ko umutungo w’ibigo by’imari wiyongereye nk’uko Guverineri Rwangombwa yakomeje abivuga.

Ati:”Ikindi twabonye ni umutungo w’amabanki ndetse n’ibigo by’imari kuko uko bicuruza bigenda byunguka mu mwaka wa 2016 umutungo w’ibigo by’imari wazamutseho 11% .”

Guverineri yakomeje agira ati :”Ikindi tureberaho ni urwunguko muri rusange wenda mfatiye urugero nko ku mabanki ubona ko mu mwaka ushize urwunguko rwariyongereyeho gato urwunguko utarakuramo imisoro byageze kuri miliyari 60 ugereranyije na miliyari 57 bari babonye mu mwaka wa 2015. “

Guverineri avuga ko ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse cyane uyu mwaka bitewe n’ibiribwa kuko ikirere kitabaye kiza bikaba bwarazamutseho 8,1% gusa ngo uyu mwaka bakurikije uko ubukungu bwifashe ngo ibiciro ku masoko bishobora kuzazamukaho 7 %

Inguzanyo iyo zishyuwe neza nibwo amabanki yunguka cyane ndetse n’abandi bifuza inguzanyo bakazibona.

IZINDI NKURU  Dr.Kambanda: Ingabire ni symbol ya resistance kuri Kagame; Kagame arakurikira kubona Arrest Warrant

Source: Makuriki.rw