Site icon Rugali – Amakuru

Kenya: Ukekwaho coronavirus ni umunyeshuri uvuye Wuhan, ubu ari kuvurwa

Abashinzwe ubuzima muri Kenya batangaje ko bari gukurikirana by’umwihariko umuntu ukekwaho kuba afite coronavirus. Batangaje ko uyu ari umunyeshuri w’igitsina gabo wiga i Wuhan mu Bushinwa, agace gafatwa nk’izingiro ry’iyi virus.

Uyu ni umuntu wa gatandatu uketsweho iyi ndwara muri Afurika, abandi bayiketsweho muri Côte d’Ivoire no muri Ethiopia. Sicily Kariuki umwe mu bashinzwe ubuzima muri Kenya yabwiye abanyamakuru ko uyu ukekwa yageze muri Kenya aturutse i Wuhan ariko akanyura i Guangzhou na Bangkok.

Ejo saa kuwa kabiri saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo yageze ku kibuga cy’indege i Nairobi, mu isuzuma riri kuhakorerwa basanze afite umuriro mwinshi ahita ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’ubuzima muri Kenya yasohoye itangazo imenyesha ko ubu ari gukurikiranwa muri Kenyatta National Hospital aho yafashwe ibipimo, biramenyaka uyu munsi niba afite iyi virus.

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya ivuga ko yakiriye urutonde rw’abazanye nawe mu ndege kandi yabwiye kompanyi y’indege yabazanye kubabwira bakajya ku bitaro bibegereye kwisuzumisha.

Australia abo ikeka irabashyira mu kato ku kirwa

Iyi virus nshya yo mu bwoko bw’izitwa corona nibwo bwa mbere igeze mu bantu, kugeza ubu ntirabonerwa umuti. Abahanga bari kugerageza.

Aho yahereye i Wuhan mu Bushinwa abanyamahanga bariyo benshi bamaze kuhava bacyurwa n’ibihugu byabo.

Leta ya Australia irateganya gushyira mu kato abaturage bayo 600 bavuye mu Bushinwa ikabajyana ku kirwa ukwabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iyi virus iyo igeze mu mubiri w’umuntu ishobora gutangira kugaragara hashize ibyumweru bibiri cyangwa mbere yabyo.

Icyo ni ikirwa kitwa Christmas Island kiri kuri 2,000 Km uvuye ku butaka bwa Australia.

Leta z’Ubuyapani, Amerika n’ibihugu byinshi by’iburayi biri gucyura abaturage babyo bari muri ako gace k’Ubusihnwa.

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yatangaje ko iyi ndwara ari “ishyano” ariko Ubushinwa buzayitsinda.

Kugeza ubu coronavirus imaze guhitana abantu 132 ku bantu 6,000 bamenyekanye ko bayanduye.

Exit mobile version