Site icon Rugali – Amakuru

Kenya: Ubucuruzi bwose bw’inzoga bwahagaritswe. Twizere ko na Kenyatta atazongera kubona aho azigura!

drunk kenyatta

Mu ngamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus muri Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko ubucuruzi bw’inzoga guhera uyu munsi kuwa mbere saa sita z’ijoro bubujijwe hose mu gihugu.

Imibare y’abandura Covid-19 muri icyo gihugu ikomeje kuzamuka cyane, ubu hamaze kuboneka abantu barenga 17,000 bayanduye na 280 imaze kwica.

Bwana Kenyatta yavuze ko atewe impungenge n’uburyo ubwandu bwayo buri kwiyongera by’umwihariko mu bakiri bato avuga ko “uburangare bwabo buri gushyira igihugu mu kaga”.

Yavuze ko uzafatwa acuruza inzoga aho ariho hose azamburwa burundu uburenganzira bwo kongera gucuruza.

Bwana Kenyatta yatangaje kandi ko bongereye ukwezi kumwe ku masaha y’umukwabu uba nijoro.

BBC

Exit mobile version