Site icon Rugali – Amakuru

Uyu ni kirimbuzi! Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya yahagaritswe kubera umusuzi w’umudepite

Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Homa Bay muri Kenya, yahagaritswe iminota 10 nyuma y’aho abadepite binubiye mugenzi wabo wabasuriye, ubwo bari basubukuye imirimo y’Inteko nyuma y’amafunguro ya saa sita.

Ubusanzwe gusura ni igikorwa gishobora kuba kuri buri wese, ariko benshi birinda kubikorera mu ruhame kuko bibangama.

Muri Kenya ho ubwo depite Juma Awuor yarimo agaragaza ikibazo cy’umwijima gikunze kugaragara mu masoko, yaciwe mu ijambo na Perezida w’Inteko, Edwin Kakach, ubwo bamwe mu badepite bari batangiye gutungana intoki umwe ashinja mugenzi we ko yangije umwuka wo mu ngoro ya rubanda, nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Depite Julius Gaya yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko, umwe muri twe yanduje ikirere kandi nzi uwo ariwe.”

Gusa uwashinjwe yahakanye kuba ariwe ubikoze, agira ati “Ntabwo ari njye ubikoze kuko sinakorera ibintu nk’ibi imbere ya bagenzi banjye.”

Ibi byatumye ibiganiro bisubikwa mu gihe cy’iminota 10 kugira ngo abadepite bajye hanze bongere bafate akayaga.

Perezida w’Inteko yasabye ko hashyirwamo ibyuma bivanamo uyu mwuka mubi, abadepite bongera kugarukamo nyuma y’aho umwuka wongeye kuba mwiza, imirimo birakomeza.

http://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/kenya-imirimo-y-inteko-ishinga-amategeko-yahagaritswe-kubera-umusuzi-w

Exit mobile version