Site icon Rugali – Amakuru

Kayonza: Umugore yabyaranye umwana n’umugabo utari uwe ahita amwica

Umugore witwa Dusengimana Donathile wo mu kagari Kinzovu mu murenge wa Kabarondo wo mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2016, nibwo yatawe muri yombi nyuma yo kubyara umwana akamwica akamujugunya mu musarane.
Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com, tariki 14 Nyakanga 2016, nibwo Dusengimana Donathile yatangiye kubonwa n’abaturage bo mu gace atuyemo bigaragara ko atagitwite inda yari amaze igihe bigaragara ko atwite. Nyuma yo kubona ko abaturage batamushira amakenga, yavuye i Kabarondo aho yabaga kwa sebukwe ajya kuba mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma.
Abaturage na Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, bafatanyije kujya gushakisha uyu mugore maze baza kumufata kuri uyu wa Kabiri, umwana yabyaye akamwica akamuta mu musarane nawe ahita akurwamo. Yiyemereye ko yakoze iki cyaha, avuga ko yatinyaga ko kwa sebukwe bazamureba nabi, kuko iyi nda atayitewe n’umugabo we, cyane ko amaze igihe afunzwe.
N’ubwo ariko Dusengimana Donathile yiyemerera icyaha, IP Emmanuel Kayigi avuga ko hari ubwo abyemera ubundi agashaka kubyihunza, avuga ko yabyaye umwana upfuye akabona kumushyira mu musarane, ntiyemere ko ari we wamwiyiciye. Uyu mugore ubu uri mu maboko ya Polisi, asanzwe afite abana batatu yabyaranye n’umugabo we ufunze nk’uko abaturage babidutangarije.
Ukwezi.com

Exit mobile version