Site icon Rugali – Amakuru

Kayonza: Ubujura bw'amatungo butuma abaturage barara hanze

Aborozi bo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza bavuga ko barembejwe n’ ubujura bwibasiye amatungo yabo bwabakuye umutima kugeza ubwo bavuga ko basigaye barara hanze bayarinze kugira ngo atabashiraho
Ubu bujura bw’amatungo bunemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu bukemeza ko bwatangiye kwiyongera umwaka ushize bitewe n’ikibazo cy’inzara ivugwa muri aka karere.
Umuturage witwa Nsanzimana Alex wibwe ihene eshatu yavuze ko ikibazo cy’ubujura bw’ amatungo kimaze gufata indi ntera.
Yagize ati:“Hano hari ikibazo gikabije cy’ubujura bw’amatungo, Worora itungo ejo bakaba bararitwaye, ubu nta mworozi ukirara mu nzu kugira ngo batamutwarira itungo… nanjye mu cyumweru gishize banyibye ihene eshatu nari ndagiye harimo ebyiri zanjye n’indi nari ndagiriye mugenzi wanjye”.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo bagiterwa n’inzara. Uwitwa Habinshuti Fabien yagize ati: “Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo turimo kugiterwa n’inzara, mu myaka maze inaha iki kibazo natangiye kucyumva umwaka ushize”
Uwitwa Twizeyimana Eugene yabwiye Makuriki.rw ko inka azi zimaze kwibwa ari inka enye zibwe mu kagari ka Nkondo n’ amatungo 8 arimo ihene n’ intama 3 byibwe mu rugo rw’ umwarimu witwa Nsengimana Sylver
Andi makuru avuga ko hari inka ya Girinka yari yahawe umupfakazi utishoboye mu mudugudu wa Murama yibwe abaturage bakayibona yabagiwe mu gishanga cya Rwinkwavu aho basanze abayibye bayikuyeho amatako n’amaboko bakabijyana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu Bizimana Claude yemeza aya makuru akavuga ko iki kibazo bagihagurukiye bagakorana inama n’abaturage babakangurira kurara amarondo no kumenya abinjira n’abasohoka.
Yagize ati: “Icyo kibazo kirahari mu minsi ishize twakoranye inama n’abaturage tubakangurira kwirindira umutekano bakarara amarondo, ikindi bakajya babarura abantu bahaza batabazi.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma yo gukeka ko ababibira amatungo ari abacuruzi b’ amatungo bayagura bakajya kuyabaga avuga ko iki na cyo bagifatiye ingamba zihariye.
Yagize ati: “ abo baturage bakeka ni abantu babaho gusa badakora n’abagura amatungo yo kubaga, aba na bo twakoranye inama tubasaba ko bazajya bandika itungo aho bariguze bagasinya mbere yo kurijyana”
Aba baturage kandi bavuga ko babangamiwe bikomeye n’amatungo yahuka akabonera imyaka, ubuyobozi bukavuga ko kuba hari amatungo akijya ku misozi kandi Leta y’u Rwanda yarategetse ko amatungo agomba kororerwa mu biraro biterwa n’ikibazo cy’amazi . bukavuga ko aborozi bashora inka ku migezi bitewe no kubura amafaranga yo kwishyura amazi
Ikibazo cy’ubujura bw’ amatungo muri iyi ntara y’ iburasirazuba cyatangiye kwiyongera bitewe n’izuba ryacanye rigakurikirwa n’inzara abaturage bise nzaramba bitewe n’uko nta cyizere cy’uko izarangira vuba. Iyi nzara kandi yatumye bamwe muri bo basuhukira mu bihugu baturanye bajya gushaka imibereho
makuruki.rw

Exit mobile version