Mu karere ka Kayonza, aborozi biganjemo abo mu murenge wa Murundi bavuga ko bahangayikishijwe n’inka zabo zikomeje guhitanwa n’umwuma wo kubura amazi, bakavuga ko n’amatungo akiriho adatanga umukamo uko bikwiye kubera iki kibazo cyatumye habaho amapfa y’amatungo. Aba baturage kandi bavuga ko amazi azanwa n’imodoka yashyizweho kuvomera inka azibana macye.
Aba borozi bavuga ko inka zabo zikomeje gupfa umunsi ku munsi kubera amapfa/Photo:Internet
Mu minsi ishize, intara y’Uburasirazuba yibasiwe n’izuba ryinshi ryangije ibihingwa n’ibimera mu bice bitandukanye bituma habaho amapfa yanatumye bamwe mu baturage basuhukira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Amatungo yo muri bimwe mu bice bigize iyi ntara, by’umwihariko mu karere ka Kayonza na yo akomeje kubura ubuzima kubera kubura ubwatsi n’amazi nk’uko bitangazwa n’abahatuye.
Aborozi bo mu murenge wa Murundi wibasiwe cyane n’ibi biza, bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka ibiri ndetse ko gikomeje gutwara ubuzima bw’amatungo yabo atari macye nk’uko byemejwe n’aba borozi barimo uwitwa Kalisa.
Uretse amatungo yishwe no kubura amazi n’ubwatsi, aba borozi bavuga ko n’umukamo w’inka zikiriho wagabanutse ku kigero kiri hejuru.
Agaragaza ingaruka ubworozi bwaho bukomeje guhura n’aya mapfa, umworozi Muhirwa Faustin agira ati “Umusaruro tuba dutegereje muri za nka ni amata, urumva rero ko mu gihe atabonetse ngo ujyane ku cyuma baguhe utwo dufaranga, umwana ntabasha kujya ku ishuri, n’umusanzu wa mutuelle de santé ntuboneka,…”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwo buvuga ko bwashyizeho imodoka izajya ifasha aba borozi kujya gushaka amazi mu bice abonekamo.
Aba borozi batanyuranya n’ubuyobozi bw’umurenge wabo bagaragaza ko izi ngamba zo guhabwa imodoko ntacyo zakemuye kuko amazi azanywe n’iyi modoka aba iyanga ntibyorohe kuyasaranganya, bavuga ko muri ibi bihe by’impeshyi hakwiye gushakwa izindi ngamba zisumbuye.
Murangira Xavier uyobora umurenge wa Murundi avuga ko ibi bivugwa n’aborozi bifite ishingiro ndetse akabizeza ko ubuyobozi bw’umurenge ayoboye bugiye gukora iyo bwabaga bugashakira umuti iki kibazo gikomeje guhungabanya ubworozi bwabo bukorwa cyane muri aka gace.
Uyu muyobozi utanga icyizere, agira ati “ …Kugeza ubu ntamazi ahari ariko hari ingamba zafashw, zirimo imodoka yashyizweho izajya ivomera aba borozi, ikindi kandi tugiye gucukura umuferege ukura amazi ku Kadiridimba (izina ry’agace/ahantu) uyazana Mucucu.”
Uyu muyobozi ugaragaza ko umuti w’iki kibazo uboneka bidatinze, avuga ko nibura mu minsi ine bamwe muri aba borozi bakomeje gutaka batangira kubona amazi badakoze urugendo runini.
Uyu murenge wugarijwe n’amapfa y’amatungo uri mu mirenge igize akarere ka Kayonza izwiho gukorerwamo ubworozi by’umwihariko ubw’amatungo maremare y’inka, ndetse benshi bawutuye bakaba bakunze kubaho babikesha umusaruro bakura muri ubu bworozi.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW