Umukecuru witwa Mukagahima Mariya utuye mu mudugudu w’Abemera amahoro, akagari ka Bwiza, mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza aratabaza avuga ko yirukanywe mu nzu n’abana abereye Muka se bamushinja uburaya none akaba abayeho nabi n’abana be.
Uyu mukecuru avuga ko yashakanye n’umugabo witwa Mudenge Vital nyuma y’uko umugore we wa mbere yitaba Imana, maze akabyarana nawe abana batatu. Nyuma gato mu mwaka w’2000 ngo umugabo we yaje kwitaba Imana asigara ari we urera abana be kimwe n’abana ba Mukeba we (umugore wa mbere w’umugabo we).
Gusa ngo nyuma y’imyaka mike umugabo we apfuye, ngo aba bana abereye muka se ngo baramujujubije bashaka kumwirukana mu nzu bamushinja uburaya, bakifuza ko yabaha abana yabyaranye na se hanyuma we akagenda ariko ngo arabyanga.
Mu 2011 ubwo ngo yari yagiye guhinga, ngo aba bana batatu b’umugore mukuru barimo n’uw’umusirikare, ngo bafashe ibintu bye byose babijugunya hanze bafunga inzu kugira ngo ataza kuyinjiramo.
Ngo yitabaje ubuyobozi burimo n’ubw’umurenge wa Mukarange icyo gihe wayoborwaga na Mukandori Grace, ngo maze bamuhindura umusazi bamubwira ko niba ngo atarasezeranye agomga gutanga abana bakarerwa na bakuru babo, agatanga inzu n’isambu ubundi we akagenda.
Agira ati:”..nageze ku murenge Mukandori arambaza ngo Madamu warasezeranye? Nti Oya sinasezeranye ariko isezerano mfite ni aba bana. Nti jye ntacyo nsaba ariko ndasaba uburenganzira bw’aba bana aho bakwiriye kuba[…], Mukandori yarambwiye ngo ahubwo gira n’ingoga wowe usinye ko utanze inzu, isambu n’abana ugacaho, nti jye sinsinya, aravuga ngo twebwe nk’ubuyobozi turabikora.”
Nyuma yo kwirukanwa mu nzu ngo ntanarenganurwe n’ubuyobozi, ubu ngo uyu mukecuru n’abana be bacumbikiwe n’abaturage mu nyubako yigirwamo n’abana inshuke ndetse n’ubuzima ngo bukaba bubagoye bitewe n’uko ngo batunzwe no guca inshuro.
Uyu mukecuru ngo yatakiye akarere ka Kayonza maze ngo gategeka umuyobozi w’umurenge Mukandori gushaka isambu bamwubakiramo inzu n’abana be, ariko ngo uyu muyobozi w’umurenge akaba yarategetse ko yubakirwa ku irimbi gusa we akabyanga.
Tuvugana na Mukandori kuri ubu usigaye uyobora umurenge wa Rukara, mu karere ka Kayonza, yatubwiye ko ibyo uyu mukecuru avuga amubeshyera ko we nk’umuntu atatererana umuntu nk’uyu ngo amwime ubufasha nkuko uyu mukecuru abivuga.
Mukandori agira ati:”…arambeshyera, jyewe ubwanjye nateranyije inama y’abaturage, tujya mu nama y’umudugudu tuvuga icyo kibazo, umukecuru turamuhagurutsa, Emmanuel (umwana w’umugore mukuru) turamuhagurutsa, noneho inama yose itegeka Emmanuel ko atanga ikibanza kubera ko afite ubutaka bunini, tumutegeka gutanga ubutaka kugira ngo New Life(umushinga ufasha abana b’uyu mukecuru) izabone aho yubakira abo bana, uba umwanzuro w’inama gusa niho nabisize. Ubwo se namubwira ngo agende ajye he koko?”
Yavuze ko ibyo kuvuga ko yabwiwe n’akarere ko amushakira ikibanza bamwubakiramo ubundi ngo akamuha ikibanza ku irimbi atari byo bitewe n’uko ngo akarere katari kubimubwira kandi kazi neza ko mu murenge wa Mukarange nta butaka bwa Leta burimo.
Ngo bamuhaye isambu yegeranye n’irimbi bitewe n’uko ngo ubutaka bw’umwana abereye muka se wategetswe gutanga ubutaka, ngo bwegeranye n’irimbi kandi ngo iryo rimbi riri rwagati mu baturage bityo ko ngo hakaba atari ahantu h’umwihariko bashatse kumuta wenyine.
Makuruki.rw iganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange uriho ubu, Murekezi Claude, yatubwiye ko amaze iminsi mike yakiriye ikibazo cy’uyu mukecuru agasanga yararenganye gusa ngo akaba yaramuyoboye mu nzego z’ubutabera kugira ngo ari zo zizemeza ibyo agomba guhabwa ubundi umurenge akabona kubimuhesha.
Agira ati:”Icyo kibazo naracyakiriye ejobundi, uyu mubyeyi ararengana, hari umutungo umugabo we yari yarasize, nubwo bari batarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko urumva umuntu babyaranye abana batatu nta bwo yabyaraga adakora, hari uburenganzira rwose agomba guhabwa.”
Yakomeje agira ati: “navuganye n’abakozi ba MAJ (abakozi ba Minisiteri y’ubutabera mu turere) bambwira ko bari mu mahugurwa ariko namubwiye ko agomba kugenda bakamwandikira imyanzuro ubundi tukamuha icyemezo cyo kutishobora kugira ngo urukiko rwakire ikibazo cye.”
Uyu muyobozi avuga ko aba bana bakuru uyu mukecuru abereye muka se batakiriye neza iki cyemezo, kubera ko bo basaba ko bahabwa abana b’uyu mukecuru bakabarera ubundi we akagenda, gusa ngo bagomba kumvishwa n’itegeko nkuko uyu muyobozi abivuga.
Yavuze kandi babizi neza ko uyu mukecuru atishoboye bitewe n’uko ntaho agira yikinga, bityo ngo nk’ubuyobozi bakaba bagiye kumushakira aho aba ari bamukure mu nzu y’ikiburamwaka yari amaze iminsi acumbikiwemo.
Uyu mukecuru avuga ko bitewe no kutishobora ndetse no kujujubywa n’abana b’umugabo we, ngo byatumye umwe mu bana be ava mu ishuri akaba yicaye, abandi babiri ngo bakaba bafashwa n’umushinga New life, agasaba ko yafashwa n’uwo utiga akaba yakiga.
Jean Louis UWISHYAKA
MAKURUKI.RW