Site icon Rugali – Amakuru

Kayonza: Abubatse amashuri bakamburwa bongeye kwigaragambya, babuza abanyeshuri kuyigiramo

Abakozi bubakaga ibyumba by’amashuri y’imyuga ku kigo cya VTC Kabarondo mu Karere ka Kayonza, basubiye kwishyuza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, babuza abanyeshuri kwigira mu byuzuye.
Mu kwezi gushize, aba baturage bishyuza bari baciye ingando kuri iri shuri, bakarara mu byumba bitaruzura.
Soma inkuru twanditse icyo gihe: Kayonza: Abaturage bigaragambije bishyuza rwiyemezamirimo

Aba bari baryamye ku makarito bavuga ko bararaho, twabasanze basinziriye turabakangura baratuganiriza (Ifoto/Mathias Hitimana)

Nyuma y’iyi myigaragambyo yo mu mutuzo, abigaragambya baje kuva aho bari baciye ingando nyuma y’ibiganiro n’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano, bijejwe ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa vuba.
Soma inkuru twanditse nyuma y’ibyo biganiro: Kayonza: Abaturage bigaragambirizaga ku kigo cy’ishuri bahagaritswe
Iki kibazo kitarava mu nzira cyongeye kubyuswa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2015.
Umuyobozi wa VTC Kabarondo, Nsabimana Innocent, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abanyeshuri b’ikigo ayoboye babangamiwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri n’aba baturage bishyuza amafaranga bakoreye bubaka amashuri.
Avuga ko byageze aho aba baturage n’inzego z’ibanze bakavugana na bo, amashuri aza gufungurwa ariko abanyeshuri ntibize kuko amasaha yari yarenze nk’uko umuyobozi w’ikigo abivuga.
Yavuze ko bagafunze amashuri mbere ya saa sita kugeza mu ma saa saba z’amanywa.
Yagize ati “Kubera ko twiga mbere ya saa sita ntabwo twize bahise bafunga amashuri.’’
Uyu muyobozi utewe impungenge n’iki kibazo kibera mu kigo cye yifuza ko byajya bibera ahandi, bakabicocerayo ntibibuze abana amasomo.
Yagize ati “Bakabaye bajya ku ruhande, nkanjye sinkirimo neza, sinjye watanze isoko, sinjye wahaye akazi abakozi….”
Yakomeje avuga ko ataramenya aho bigana, niba abanyeshuri be batazongera kubuzwa . Yari ategereje igisubizo kiva mu biganiro by’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu mugoroba.
Uhagarariye abakoreye uyu rwiyemezamirimo ntibishyurwe, Nshizirungu, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bafashe icyemezo cyo gusubira ku kigo babonye WDA nta gisubizo ibaha, ibyo ibabwira bakabibona nko kubarerega.
Yasobanuye ko mu gitondo bafunze amashuri koko, ariko inzego z‘ibanze zikabasaba kureka abana bakiga, noneho bakajya ku Karere kuvugana n’ubuyobozi bwako mu kubakurikiranira ikibazo.
Hagati aho, avuga ko icyabateye gusubira ku kigo bari barahagaritse kuhakambika, byatewe n’uko WDA itabishyura, ikababwira ko yabuze rwiyemezamirimo wabambuye. Kandi, ibyo yabasabye byose byo barabiyishyikirije.
Mu gihe gishize, Sekanyambo Charles ukurikirana iby’imyubakire muri WDA yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko rwiyemezamirimo yari yarishyuwe amafaranga y’igice bamugombaga.
Yari yavuze ariko ko basabye ko aba baturage batanga urutonde rw’abishyuza n’ayo buri wese bamugomba, WDA igashaka amafaranga ikishyura abaturage, yo igasigara yikurikiranira rwiyemezamirimo.
Aba baturage bagaragaza ko bishyuza rwiyemezamirimo amafaranga abarirwa muri miliyoni 28. Bakayishyuza rwiyemezamirimo wa sosiyete y’ubwubatsi yitwa ‘Senior Engineers Company Ltd’ntiyabahemba, yari yahawe isoko na WDA.
Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version