Site icon Rugali – Amakuru

Kayonza: Abaturage basakambura amazu yabo bashaka tike ibageza muri Uganda bahunga inzara

Bamwe mu baturage bo mu Karerere ka Kayonza by’umwihariko mu murenge wa Ndego mu ntara y’Iburasirazuba, baratabaza nyuma y’uko barembejwe n’inzara ituma basakambura inzu batuyemo kugirango babone amafaranga abageza muri Uganda.

Ni nyuma y’uko aka karere kagiye kugarizwa n’amapfa bigatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi ubura, byatumye haba inzara yavugishije abenshi amangambure yahawe izina rya Nzaramba, none kuri ubu bikaba bivugwa ko ababishoboye basiga ingo zabo bagahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Kugirango ushaka guhunga iyo nzara bimworohere ngo ntatinya kugurisha inzu atuyemo cyangwa akayikuraho amabati akayagurisha mu rwego rwo gushaka amafaranga y’itike ibageza muri ibyo bihugu ngo bashake imibereho.

Umwe mu baturage witwa Fromini Nyirabirinda utuye mu Mudugudu wa Ramiro, Akagari ka Kiyovu muri uyu murenge wa Ndego, aganira n’itangazamakuru yavuze ko nko muri uyu Mudugudu hari ingo zisaga 20 zifunze, izindi nazo ngo abaturage bagiye bazisambura amabati bakayagurisha kugirago biborohereze mu rugendo.

Yagize ati: “Amazu barayafunga bakagenda nyine! Nonese ko utarakuraho itafari ngo urihe umwana wabigenza gute? Urumva aho kugirango inzara ikwicire muri iyo nzu wanayita ukagenda nyine… “
Yakomeje agira ati” Ubu muri uyu mudugudu wacu inzu zigera kuri 20 zirafunze nta bantu bakibamo benezo baragiye ikindi kandi zimwe abajura batangiye kuzikuramo imiryango izindi barazisambura mbese ubuzima inaha bumeze nabi cyane ahubwo nibikomeza abantu barashira bapfa abandi bashirire muri Uganda na za Tanzania.”

Ibi bikaba bituma abaturage bo muri aka karere by’umwihariko abo muri uyu murenge wa Ndego bavuga ko Leta ikwiye kubitaho ku buryo bwihariye harimo nko kuba bagenerwa imfashanyo y’ibiribwa cyane ko kuva inzara yatewe n’amapfa yibasiye ibice binyuranye by’iyi Ntara.


J.Claude Murenzi Umuyobozi w’akarere ka Kayonza

Bakomeza bavuga ko n’ubwo bagiye bagenerwa ibi byo kurya ariko ngo kuri ubu byaragabanijwe rimwe na rimwe ngo bikaba bimara igihe kinini bitabageraho.

Mu gushaka kumenya iby’iyi nzara bikomeje kuvugwa ko ivuza ubuhuha muri aka Karere, Imirasire.com yagerageje kuvugana n’umuyozi w’aka karere Bwana Jean Claude Murenzi ariko ntiyashobora gufata telefoni ye igendanwa kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.

Ndacyayisenga Fred
Imirasire.com

Exit mobile version