Site icon Rugali – Amakuru

Kayirebwa Cecile baramutangiye azira kuvuga ko yababajwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo

Kayirebwa Cecile baramutangiye azira kuvuga ko yababajwe n'urupfu rwa Kizito Mihigo

Ibitaramo bya Misigaro, Kayirebwa n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byahagaritswe mu kwirinda Coronavirus. Igitaramo cyo guhimbaza Imana cyari cyateguwe n’umuhanzi Adrien Misigaro cyiswe ’Each One Reach One’ n’icyiswe ’Ikirenga mu Bahanzi’ cyari cyatumiwemo umuhanzi Cecile Kayirebwa, byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, nubwo iki cyorezo kitaragera mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe n’Umujyi wa Kigali nyuma y’uko Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 6 Werurwe iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagarutse ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Imyanzuro yayo irimo “gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kukirinda, kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayemo kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu Gihugu.”

Umujyi wa Kigali watangaje ko ushingiye ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe bwasohotse tariki ya 6 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira Coronavirus, wahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.”

“Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo. Mu kurengera ubuzima bw’abaturage, tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abantu kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo Adrien Misigaro yamenyesheje abakunzi b’umuziki we ko igitaramo yagombaga gukorera i Kigali cyasubitswe.

Yagize ati “Ku bakunzi bacu bari bategereje igitaramo cyari bubere ku Intare Arena kuri uyu wa 8 Werurwe 2020 saa kumi gihuje Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, ndetse n’abandi batumirwa, mube muhagaritse ingendo zigana aho igitaramo cyari Kubera! Havutse ikibazo gitunguranye!”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko gahunda zikurikiye ziri butangazwe mu masaha make ari imbere, icyakora basabye abaguze amatike kuyagumana.

Ihagarikwa ry’iki gitaramo ryatangiye gututumba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho byavugwaga ko aba bahanzi bamenyeshejwe ko igitaramo kitakibaye.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Misigaro yagiye kubaza ku biro by’Umujyi wa Kigali, icyakora birangira ibiganiro ntacyo bitanze kuko ahagana saa sita z’amanywa icyemezo cya nyuma cyavugaga ko igitaramo cyasubitswe.

Ikindi gitaramo cyari gitegerejwe na benshi ni icyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’, cyagombaga gushimirwamo umuhanzi Cecile Kayirebwa nk’uwateje imbere umuco abinyijuje mu buhanzi.

Kayiranga Melchior wateguye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko abapolisi bakorera ahagombaga kubera icyo gitaramo muri Camp Kigali, bamubwiye ko kitakibaye. Kugeza icyo gihe yari ataramenyeshwa ko igitaramo cyasubitswe.

Coronavirus nshya ni icyorezo gihangayikishije Isi, cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’Ukuboza 2019. Muri icyo gihugu abamaze kucyandura ni 80.859, mu gihe abapfuye ari 3.100. Hanze y’u Bushinwa hamaze kwandura abantu 25.208 ndetse abagera kuri 500 bamaze gupfa.

Igiteye inkeke ni uburyo iyi ndwara irimo gukwirakwira cyane hanze y’u Bushinwa, ku buryo hari ubwoba ko ishobora gukwira Isi yose. Magingo aya yamaze kugaragara mu bihugu byinshi muri Afurika nka Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Togo, Cameroon n’ahandi.

Iyi ndwara yandurira mu matembabuzi, igafata imyanya y’ubuhumekero ku buryo yica umuntu imuteye umusonga. Uburyo bw’ibanze mu kuyirinda ni ukugira isuku binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyangwa gukoresha alcool yica udukoko.

Hirya no hino mu gihugu hakomeje gushyirwaho uburyo bw’isuku nko ku nyubako z’amaguriro rusange, hoteli n’ahandi, ku buryo abantu bakaraba intoki inshuro nyinshi kandi bakoresheje isabune.

Nta muti wa Coronavirus cyangwa urukingo bizwi, igikomeje kwifashishwa ni ukuvura ibimenyetso byayo gusa. Icyizere ariko kigenda kizamuka kuko mu Bashinwa bari baranduye iyi coronavirus, abagera ku 57.143 bamaze kuyikira.

Mu mujyi wa Wuhan watangiriyemo iki cyorezo, kuri iki Cyumweru guverinoma yatangaje ko yafunze ibitaro 11 muri 14 byari byashyiriweho kwakira abarwayi ba Coronavirus, kubera ko abenshi bakize, ndetse ubwandu bushya bumaze gucogora.

City of Kigali

@CityofKigali

ITANGAZO RIMENYESHA ISUBIKWA RY’IBITARAMO N’INDI BIRORI BIHUZA ABANTU BENSHI

1/1 Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020,

City of Kigali

@CityofKigali

½ Bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’zindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,

16 people are talking about this

City of Kigali

@CityofKigali

1/3 Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

City of Kigali

@CityofKigali

¼ Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo.

See City of Kigali’s other Tweets

City of Kigali

@CityofKigali

1/5 Mu kurengera ubuzima bw’abaturage tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe

City of Kigali

@CityofKigali

1/6 Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

See City of Kigali’s other Tweets

Inkuru wasoma: Guverinoma yasabye Abanyarwanda guhagarika guhana ibiganza no guhoberana mu kwirinda Coronavirus

 

Kugeza ku gicamunsi, abateguye igitaramo Ikirenga mu Bahanzi bari batangiye kwanura ibyo bari bateguye aho kirabera

 

Igitaramo cya Adrien Misigaro cyagombaga kubera mu Intare Conferance Arena, hari hamaze gutegurwa

 

Exit mobile version