Umumotari witwa Maniriho Faustin w’imyaka 31 y’amavuko yishwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari ageze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi. Ahagana saa mbiri z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019, nibwo umurambo w’uyu mumotari wagaragaye mu muhanda utandukanya umurenge wa Rubengera n’uwa Gitesi.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mumotari watwaraga moto y’abandi kuko nta moto ye bwite yari afite, ngo yahamagawe n’umuntu ngo aze atware umugenzi, agiye kumureba ntiyagaruka.
Umurambo wa nyakwigendera n’ubwo wagaragaye, moto yari atwaye yo yaburiwe irengero ku buryo bikekwa ko yishwe n’abajura bashakaga kuyiba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rucyesha Emile, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe nijoro.
Yagize ati ” Amakuru twayamenye ahagana saa mbiri z’ijoro. Yari afite moto atwaye umugenzi gusa amakuru tumaze kumenya n’uko berekezaga mu muhanda ujya Gitesi.”
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera ubwo wasangwaga mu mugende, wagaragayeho igikomere mu ngoto ku buryo bakeka ko ari icyuma yahatewe.
Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zahise zihagera ndetse hamaze gutabwa muri yombi abantu batatu barimo n’uwamuhamagaye ngo atware umugenzi.
Ati “ Umugore we yatubwiye ko bari kumwe agiye gutwara uwo muntu ariko akigenda uwo muntu ntiyongeye kugaragara. Hamaze gufatwa batatu kugira ngo bashobore gukurikiranwa.”
Mu gihe iperereza rikomeje, umurambo wa nyakwigendera Maniriho, RIB yahise iwujyana mu bitaro bya Kibuye kugira ngo usuzumwe.
Ifoto ya Satelite igaragaza umurenge wa Rubengera muri Karongi
https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umumotari-yishwe-moto-ye-iburirwa-irengero