Ishimwe Kageruka Claudette, umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, wigaga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mubuga (Ecole Secondaire Mubuga) giherereye mu murenge wa Mubuga wo mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yiyahuye mu Kivu ahita apfa nyuma yo kwirukanwa ku ishuri agatumwa ababyeyi ndetse agategekwa kumara icyumweru atiga.
Padiri MUSABYIMANA Antoine uyobora Ecole Secondaire Mubuga, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri Ishimwe Kageruka Claudette yigagamo, yagiye kwigisha agasanga hari abanyeshuri badahari maze akitabaza umuyobozi ushinzwe imyitwarire (animatrice) ngo amufashe kumenya aho abo banyeshuri bari.
Uyu ushinzwe imyitwarire ngo yasanze abanyeshuri batandatu b’abakobwa aho barara, ababajije impamvu batagiye kwiga bamusubiza ko barwaye, nawe abasaba ko bajya kwivuza cyangwa bagasubira mu ishuri. Babiri muri abo bahise bajya kwivuza, batatu basubira mu ishuri naho Ishimwe Kageruka Claudette we avuga ko arwaye atajya mu ishuri, kandi ngo adashaka kwivuza aho i Mubuga.
Uyu ni we mwana wiyahuye nyuma yo kwirukanwa ku ishuri agatumwa n’ababyeyi
Padiri Musabyimana Antoine avuga ko uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire yabifashe nko kumusuzugura agahita yitabaza uyu Padiri Antoine nk’umuyobozi w’ikigo, nawe yamusaba ko ajya kwivuza akamubera ibamba, amugaragariza ko adashaka kwivuza i Mubuga. Akomeza avuga ko inzego z’ubuyobozi bw’ikigo zaje guterana bucyeye tariki 28 Gashyantare 2018 zikamuganiriza, hanyuma babona yanze kwivuza akanga no kwiga bakanzura ko bamwohereza iwabo, bakamutuma ababyeyi bakanamusaba ko yazagaruka nyuma y’icyumweru. Uyu muyobozi avuga ko bumvaga ari nabyo byiza kuko umunyeshuri yavugaga ko atakwivuza i Mubuga, bagasanga byari kuba byiza ko ataha akavuzwa n’ababyeyi be. Ibi ngo banahamagaye ababyeyi barabibamenyesha.
Ishimwe Kageruka Claudette (uri ku ruhande rw’iburyo) aha yari kumwe na bagenzi be biganaga
Padiri Antoine Musabyimana, ashimangira ko yatunguwe n’uburyo Ishimwe Claudette Kageruka yasuzuguye abayobozi, kuko ngo mu myaka itatu amaze muri iki kigo atigeze amubonaho imyitwarire mibi, ngo yari umwana witonda kandi ucecetse cyane. Ibyo kuba umwana yaravuye ku ishuri agahita yiyahura nabyo ngo byarabatunguye kuko bumvaga kumwohereza mu rugo bitatuma afata icyo cyemezo.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubwo Ishimwe Kageruka Claudette yamaraga kuva ku kigo yigagaho, yafashe moto ariko aho kwerekeza iwabo i Rutsiro, asaba umumotari ko yamugeza ku kigo nderabuzima cya Rusenyi kiri hafi y’ikiyaga cya Kivu. Bageze kuri icyo kigo nderabuzima, Ishimwe yatiye umumotari telefone yandikira ubutumwa Se, amubaza niba yamenye ibyamubayeho (iby’uko bamutumye ababyeyi bakamutegeka kumara icyumweru atiga). Nyuma ngo yahise amwandikira ubutumwa buvuga ko aho kugirango ababaze uwo mubyeyi we amureba, yamubabaza batari kumwe bityo ko agiye kwiyahura.
Ishimwe Claudette Kageruka wapfuye yiyahuye mu kigo, yiteguraga gusoza ayisumbuye
Uwo mumotari ngo ntiyamenye iby’ubwo butumwa n’iby’umugambi umwana yari afite wo kwiyahura, kuko ababyeyi b’umwana baje kumuhamagara bagirango bavugane n’uwo mwana, basanga batandukanye umumotari yageze mu mujyi wa Karongi, kandi ni kure yaho kuko umumotari yari yahawe n’umwana amafaranga y’u Rwanda 2.000 kugirango ahamugeze. Ababyeyi n’abandi bo mu muryango bahise bajya ku kiyaga cya Kivu basanga umwana yiroshyemo ndetse yamaze gushiramo umwuka. ndetse akaba yarashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018.
Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kane
Abo mu muryango w’uyu munyeshuri wiyahuye, bahuza n’ubuyobozi bw’ikigo ku bijyanye n’uburyo nyakwigendera yari umwana ufite imyitwarire myiza, ndetse ngo kuva yatangira kwiga ni ubwa mbere yari atumwe ababyeyi kubera imyitwarire.
Icyakoze ababyeyi n’abandi bo mu muryango wa nyakwigendera, bababajwe n’uburyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, yavuze kuri Radio Isangano y’i Karongi ko kwiyahura kw’uyu mwana byatewe n’uburangare bw’ababyeyi be batamukurikiranaga. Padiri Antoine uyobora ikigo uyu mwana yigagaho, yavuze ko ibyo atari ukuri kuko ababyeyi buzuzaga neza inshingano basabwa kandi bakabikora ku gihe, kuburyo no ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 uyu mwana yari yasuwe n’umuryango we. Avuga ko nta nshingano n’imwe abona ababyeyi be batujuje mu kwitabira no gukurikirana uburere bw’umwana wabo.
Icyakoze uburyo Padiri Antoine asobanura uko byagenze, abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko babona ari ugushaka kwikuraho amakosa yatumye umwana wabo yiyahura. Bavuga ko ubutumwa umwana yoherereje umubyeyi we bugaragaza ko bari bamujujubije, bigakubitiraho kuba nyina w’umwana yarasabye Padiri Antoine ko yasanga umwana ku ishuri bakamubwira amakosa yakoze ariko undi akamwangira.
Ubwo butumwa bugufi umwana yoherereje Se, twabashije kububonera kopi, bukaba bugira buti: “Muraho Papa! Mumeze mute? Ndakeka bababwiye uko byagenze, ariko meze nabi pe. Ariko narahiye ko aho kugirango nkubabaze napfa, ubu ndi mu nzira yabyo. Ndagukunda Papa wenda Imana nibishaka tuzabonana, nta kosa mfite gusa Iyandemye iranzi.”