Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze nawe! Karongi: Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero birindwi agiye guhunga iwabo

Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, yatangaje ko agiye guhunga agace atuyemo akigira kuba muri Kigali, kubera umutekano mucye.


Niringiyimana yakoze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine

Niringiyimana yabwiye Kigali Today ko kuva yatangira kumenyekana cyane, abaturage bo mu gace atuyemo batangiye kumwanga, bavuga ko yamamaye cyane, ndetse ngo hari n’abavuze ko bazamutera mu nzu araramo bakayimusenyeraho barangiza bakanamwica.

Avuga ko abaturage bo mu gace atuyemo bamwanze cyane kubera ko aziranye n’abayobozi, bakaba bavuga ko abarega ku bayobozi mu gihe hari amakosa bakoze.

Mu kiganiro kigufi Niringiyimana yagiranye na Kigali Today arimo yitegura kuva iwabo ngo ajye kuba mu mujyi wa Kigali, yahamije ko agiye guhunga agace avukamo akajya kwibera muri Kigali kuko nta mutekano ahafite.


Mu muhango wo Kwita Izina, Niringiyimana yagize amahirwe yo kongera guhura na Perezida Kagame

Yagize ati “Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”.

Niringiyimana avuga ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina, aho yari umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25, mu gusubira iwabo yajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo.

Avuga ko bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge.

Ati “Nageranye na gitifu w’umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”.

Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo.

Niringiyimana avuga ko abaturage b’aho atuye bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”.

Uyu musore avuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu 14 Nzeri 2019 agiye kuba yibereye muri Kigali, aho azaba acumbitse ku muntu w’inshuti ye uhatuye.

Avuga ko naramuka yijejwe umutekano we azahita asubira iwabo agakomeza akikorera ibikorwa bye bisanzwe.

Ati “Bishobotse nkabona umutekano uhagije ntacyo byantwara nagenda ngahita nkomeza imirimo. Ndaza i Kigali mbe nkurikira amakuru numva uko bimeze mu rugo, hanyuma nibiba ngombwa nzahite nongera nsubire yo”.

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karongi-niringiyimana-wakoze-umunda-w-ibirometero-birindwi-agiye-guhunga-iwabo

Exit mobile version