Kimwe mu bintu nakuye mu ruzinduka rwa Kagame i Karongi nuko kuba Minisitiri wa Kagame ari nko guheka impyisi cyangwa kwemera guta agaciro ufite ukandagazwa imbere y’abaturage. Sindabona igihugu umu perezida ashyira ku karubanda aba Minisitiri be kugeza aho baterana amagambo n’abaturage uwo mu Perezida yiyicariye arimo asa nkureba umupira w’amaguru.
Ese koko birakwiye ko Minisitiri Kaboneka ahangana n’abaturage ayobora mu ruhame abita ababeshyi? Ese ko aruko yagize imana, iyo umwe muri abo baturage yihanukira akavuga ko abeshya yari gukwira he? Ariko aba baturage bazi ubwenge kuko bahisemo amagara yabo birinda gusubiza Kaboneka ubwo yababazaga ibibazo ariko akisubiza kuko batari kumwita umubeshyi ngo batahe mu rugo.
Bitangiye kugaragara ko Kagame aba ashaka abamusingiza gusa cyangwa ababaza ibibazo byoroshye aba ashoboye gukemura. Iyo bamubajije ibibazo by’ingutu kandi bifite ishingiro, asigaye yita ababajije ibyo bibazo ababeshyi. Amaherezo rero nashake ajye yigumira mu Village Urugwiro areke gutesha abaturage igihe. Reba aho Minisitiri Kaboneka yiyambura umwenda we w’ubuminisitiri akaba umuturage usanzwe: