Site icon Rugali – Amakuru

Karongi: Impanuka yahitanye 8, RDF ijyana abakomeretse i Kanombe kubavura

Karongi: Impanuka yahitanye 8, RDF ijyana abakomeretse i Kanombe kubavura. Muri iki gitondo mu Kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya coaster ifite plaque RAB 883 V ya Kompanyi itwara abagenzi izwi nka Ugusenga yari itwawe na Wellars Nsengimana. Police ivuga ko kugeza ubu abantu yahitanye ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse. Abakomeretse cyane RDF iri kubavura i Kanombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye Umuseke ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Ati “Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko iriya coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Impanuka yabaye hagati ya saa 6h45 na 7h20 z’igitondo. Ababonye iriya modoka ita umuhanda bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru cyane.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke ko abantu bishwe n’iriya mpanuka kugeza ubu ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse.

Avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane.

Ati: “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko {speed governor}, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”

SSP Ndushabandi yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare.

Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba cyateye impanuka, ngo inama yose yatangwa yaba ari ugucishiriza.

Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro Bikuru bya Kibuye.

Umwe mu baturage babonye aho impanuka yabereye yabwiye Umuseke ko yabereye mu ikoni ahantu hamanuka cyane hafi y’aho Ikiyaga cya Kivu kinjirira muri Karongi. Ngo batangiriwe n’urutoki

Yaguye muri metero nka 30 munsi ya kaburimbo

Abaturage baje gutabara ngo barebe ko hari ugihumeka

Ariko iyi coaster ya Company yitwa Ugusenga yangiritse cyane

RDF yajyanye abakomeretse cyane mu bitaro by’i Kanombe bya gisirikare ngo bavurirweyo

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

 

Exit mobile version