Karemangingo Revocate muri Mozambique biravugwa ko arashwe! Nta perereza tugikenera, abicanyi turabazi! Mukomere banyarwanda duhuje gupfa no gukira, ngo za mburagasani z’inkotanyi muri Mozambique zirashe Revocate Karemangingo. Amakuru ari gucicikana aravuga ko ari hagati yo gupfa no gukira. Hari nabari kuvuga ko yarangije kwitaba Imana.
Nta perereza tugikenera ngo tumenye abica abanyarwanda kuko Kabarebe yivugiye ubwe ko azahiga abanyarwanda afite amafaranga, abize aho bari hose. Mu minsi ishize barigitishije Cassien Ntamuhanga. Ubu kubera uriya babuze uko bamurigisa bahisemo kumurasa. Ubushize zivuganye undi munyarwanda witwa Louis Baziga wari ukuriye diaspora muri Mozambique. Inkoatanyi zaramukoresheje nawe, zimuteranya nabandi banyarwanda, nuko ziramwivugana.
Revocate Karemangingo ni umwe mu banyarwanda b’abaherwe batuye mu gihugu cya Mozambique akaba yarahunze u Rwanda. Umuntu avuze ko mu banyarwanda bari bafite inoti muri kiriya gihugu ko aza mu baherwe icumi ba mbere ntiyaba abeshye. Ubwo namwe murumva icyaha azize. Ni mu gihe kuko ari mu banyarwanda bihagazeho banga kuyoboka FPR. Ni umwe mu mpunzi bisanzwe bizwi ko leta y’u Rwanda ihigira kubura hasi kubura hejuru. Si ubwa mbere yari ahizwe n’inkotanyi.
Banyarwanda rero mwese aho muri kw’isi ibi birabareba. Mwiterera agati mu ryinyo. Muze duhaguruke twishakemo igisubizo. Niba bakomeje kutwendereza twari twarabihoreye, muze duhagurukane n’iyonka buri wese afate intwaro ye, yaba umunwa, yaba ubwenge bwe, maze duhagurukane agatsiko. Nidukomeza kujenjeka ngo ntibitureba twese tuzashirira kw’icumu nk’udushwiriri cyangwa se kwa kundi igikeri kiri mu mazi akonje, agenda ashyuha kikumva ntacyo bigitwaye kugeza ubwo amazi abize, kikibuka guhunga bitagishobotse!
Uyu kw’ifoto hejuru ni nyakwigendera Louis baziga wategekaga diaspora nyarwanda inkotanyi ziciye muri Mozambique. Mwibuke ko na Theogene Turatsinze nawe wahoze ayobora Rwanda Development Board nawe bamwivuganye muri Mozambique mu myaka ishize. Hasi aha kw’ifoto ni Theogene Turatsinze!
Yanditswe na Simon Pierre Gahamanyi