Intwali Patrick Karegeya yaragambaniwe.
Impunzi nyarwanda ziba muri Afrika y’Epfo ndetse n’ahandi ku isi iyo bavuze ko Leta ya Kagame ari agatsiko k’abicanyi bamwe babyita amakabyankuru. Abanyarwanda bari mu gihugu bo bararwemeye. Abashoboye guhunga bakagera mu bihugu byakatajje mu gukurikirana abagizi ba nabi nibo bonyine bashora guhamya ubucanyi bukorerwa abanyarwanda. Kagame rero n’agatsiko ke ibyo babinamo imbogamizi ku buryo bahitamo gukoresha za Ambasade n’abakozi bazo (Diplomates)
Ubusanzwe abakozi ba za Ambasades imirimo yabo ni ukunoza imibanire y’ibihugu byabatumye n’ibyo batumwemo, bagafasha abanyamahanga bashaka gutembera no gukorera imirimo inyuranye mu bihugu bahagarariye.
Amategeko mpuzamahanga agenga impunzi avuga ko impunzi yahunze igihugu nta sano igirana na ambasade y’igihugu yavuyemo n’uwo bigaragayeho ahita yamburwa uburenganzira bwo kuba impunzi.
Muri Afrika y’Epfo by’umwihariko Kagame yifashishije abicanyi bo mu nzego ze z’ubutasi yatangije icyo yise Diyasipora Nyarwanda mu mwaka w’2003 iza yunganirwa na gahunda yswe “Ndi umunyarwanda” aho bashukishaga impunzi gahunda yiswe ngwino urebe (Come and see). Ubwo Afurika y’Epfo yari itaratahura ikinyoma n’uburiganya bwa Kagame n’agatsiko ke, abanyarwanda bahabwa za Buruse zo gukomeza amashuri muri Afurika y’Epfo bazaga bose ari abasirikare ndetse bavuye mu nzego z’ubutasi nka DMI na G2. Abenshi mu banyeshuri bazaga kwiga ubuvuzi maze bakirirwa batoteza impunzi cyane cyane mu bitaro bikuru bya Johannesburg. Abo basirikare niba bakwirakwizwaga mu banyarwanda b’impunzi bakabatera ubwoba maze abemeye ikinyoma cyabo bakayoboka Ambasde muri za gahunda za ndumunyarwanda ndetse ntbatinye no kujya gutanga ubuhamya bw’ubuhimbano mu minsi yo kwibuka Genocide iba muri Mata buri mwaka. Aha bamwe mu bahoze ari impunzi badukanya kwamamaza ubwiyunge bw’abahutu n’abatutsi ndetse bamwe muri bo bakiyitirira ubwoko butari ubwabo ngo bafashe agatsiko kubeshya amahanga.
Impunzi zaguye muri uwo mutego zasabwaga gutanga kopi y’ibyangombwa by’ubuhunzi maze zigahabwa pasiporo nyarwanda ariko itagaragaza uburyo binjiye muri Afrika y’Epfo. Abenshi izo pasiporo zabapfanye ubusa barazibika, abandi zabasaziyeho, ndetse hari n’abifashishie izo pasiporo batezamo za viza z’impimbano bagafatwa ariko Ambasade ikabakingira ikibaba bakimukira mu bihugu bikikije Arika y’Epfo. Ku rundi ruhande Ambasade yakusanyie amakopi y’ibyangombwa by’impunzi zayiyobotse izishyikiriza Minisiteri ishinzwe iby’impunzi ivuga ko abo ari abanyarwanda barambiwe kuba impunzi basabye Ambasade kubafasha gutaha iwabo ibyo byahuriranye naya Cessation clause na za gahunda za Ngwino urebe ariko abayobotse ntibatashye ahubwo bagarukaga barahawe amahugurwa n’amabwiriza yo guhiga bukware izindi mpunzi.
Colonel Patrick Karegeya yagize uruhare mu kwegeranya impunzi
Ayo mayeri yose yavuzwe haruguru Colonel Patrick Karageya yageze muri Afrika y’Epfo ayazi neza, afatanyije n’izindi mpunzi zo mu bwoko bwombi bashishikarije izindi mpunzi kwamagana ibinyoma bya Leta ya Kagame, Kominote Nyarwanda y’impunzi hamwe n’ihuriro Nyarwanda RNC ndetse n’indi miryango mito mito y’impunzi bishyize hamwe batangira kuganiriza impunzi. Uretse ibyo Colonel Patrick Karegeya yabeshyewe atarahunga hiyongereyeho no gukangurira impunzi bagenzi be bo mu moko yombi kwanga amayeri n’ibinyoma bya Leta y’abicanyi ya Kagame. Aha rero niho noneho abahagurukiye kurwanya ubwo buriganya bwa Kagame n’agatsiko bose batangiye guhigwa n’agatsiko k’abicanyi ba Kagame binyuze muri Ambasade na bamwe mu mpunzi bayiyobotse.
Ibiganiro byo ku matelefoni byagiye bifatwa ni bimwe mu buhamya igihu cya Afrika y’Epfo gifite, aho abasirikare bakuru bahaga impunzi akayabo k’amafaranga ngo bice bagenzi babo cyangwa se babatangeho amakuru.
Habanje guterwa no kuraswa kwa General Kayumba Nyamwasa, ababigizemo uruhare ndetse n’abakomeje kumutera inshuro zigera kuri 4 zikurikirana bamwe muri bo harimo n’impunzi.
Abagize uruhare mu ihotorwa rya Colonel Patrick Karegeya nabo harakekwamo uruhare rwa bamwe mu mpunzi,hari abakirimo guhigwa n’ubu, kandi ibimenyetso bigafata Ambasade y’u Rwanda I Pretoria na bamwe mu mpunzi zayiyobotse cyangwa abavuye mu Rwanda bagenzwa n’ubutumwa bwo kwica gusa.
Mukomeze mube maso kuko muri iki gihe hari n’insoresore ziganje mu kazi ko gutwara amatagisi y’amavatiri, abagemura ibiribwa n’abatwara ubutumwa kuri za Moto, abo bose turabasaba ko abo mwishisha mwajya muhana amakuru n’abagenzi banyu kandi mubimenyeshe ibigo bya polisi bibari hafi.
Rwanda National Congress Africa Region