Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Diane Rwigara na nyina bagizwe abere. Urukiko rukuru rwa Kigali rumaze kugira abere Diane Rwigara ndetse n’umubyeyi we Adeline Rwigara baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu bagamije kugirira nabi ubutegetsi.
Umucamanza yavuze ko icyaha cyo guteza imvururu zigamije kwangisha ubutegetsi kidashobora guhama aba bombi kubera ko amagambo anenga ubutegetsi bagiye bayaganira hagati yabo.
Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyaregwaga Diane na ho ngo ubushinjacyaha ntiibwashoboye kugaragaza uruhare rw’uregwa mu nyandiko buvuga ko zahimbwe.
Byari ibyishimo bikomeye mu rukiko ubwo umucamanza yatangazaga ko Diane RWIGARA n’umubyeyi we Adeline Rwigara bagizwe abere.
Ntibategereje gusohoka mu cyumba cy’urukiko kuko bahise batera indirimbo zihimbaza Imana, bamwe bemezaga ko ari yo yategetse irekurwa ryabo.
Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko Diane yavuze ko atunguwe ariko yishimye.
“Nshimishijwe n’uko jye n’umubyeyi wannjye tugizwe abere. Sinari niteze ko ibi byaba. Birantunguye ariko biranshimishije. ”
Ku rundi ruhande umubyeyi we Adeline Rwiigara wari ufite igitabo cya Bibiliya mu ntoki we yavuze ko atiigeze ashidikanya ku bushobozi bw’Imana yemeza ko ariyo yamugize umwere.
“Ntabwo nigeze mpangayika na gato kuko nari nzi ko iyo saha igeze Imana irategeka. Nari nzi ko Imana izaturenganura. ”
Victoire Ingabire yoba agiye kwidegemvya koko?
Icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo kuri Diane Rwigara, ubushinjacyaha bwari bwari bwagishingiye ku biganiro yagiranye n’abanyamakuru akanenga ubutegetsi.
Umucamanza yavuze ko ibyo yavuze byari ibitekerezo bye kandi ko uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza bwemewe n’itegeko.
Ikindi ubushinjacyaha butagaragaje n’uburyo ibi biganiro bigenewe abanyamakuru byari guteza mimvururu muri rubanda.
Umucamanza yavuze kandi ko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kidahama Diane Rwigara kuko ubushinjacyaha butagaragaje uruhare rwe mu ihimbwa ry’inyandiko bivugwa ko zitari umwimerere.
Naho kuri Adeline Rwigara we, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha butashoboye kwerekana uko ibiganiro yagiranye n’abantu kuri Whatsapp byashoboraga guteza imvururu muri rubanda kuko byarakorwaga hagati y’abantu babiri.
Adeline yanaregwaga gukurura amacakubiri. Gusa umucamanza yavuze ko nta hantu hagaragajwe, uyu mutegarugori yashishikarije rubanda urwango rushingiye ku macakubiri.
Ibyo aregwa byose na byo bikubiye mu biganiro yagiranaga n’abavandimwe be kandi bikaba hagati yabo gusa.
Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’umuryango w’abo kwa Rwigara n’ubutegetsi bw’U Rwanda guhera mu mwaka wa 2015 ubwo umucuruzi Assinapol Rwigara yicwaga.
Icyo gihe igipolisi cyatangaje ko yishwe n’impanuka isanzwe yo mu muhanda ariko abo mu muryango we bakomeza gutunga agatoki inzego z’umutekano ko zari inyuma y’uru rupfu.
Ibibazo byaje gukomera cyane guhera mu mwaka wa 2017 ubwo Diane Rwigara yatangazaga umugambi we wo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ahanganye na Paul Kagame.
Byinshi mu birego byari bishingiye ku biganiro yahaga abanyamakuru anenga ubutegetsi yashinjaga ibyaha birimo ubwicanyi bwatwaye abatari bake barimo na se umubyara.
Hari hashize igihe gito, Diane Rwigara n’umubyeyi we bemerewe kuva mu munyururu bakaburana bari hanze, iki cyemezo na cyo kikaba cyari cyatunguye abatari bake.