Site icon Rugali – Amakuru

Karasira Aimable yaburiwe irengero

Karasira Aimable

Karasira Aimable arihe? Ese nawe yaba yashimuswe n’aba bicanyi ba Paul Kagame? Abantu benshi bakomeje kutubaza ngo dutabarize Karasira Aimable ngo kuko kuva kuwa gatanu cyangwa kuwa gatandatu ntawe urongera kumuca iryera ndetsa na telephone ye ntabwo icamo iyo bamuhamagaye.

Abakunzi be ndetse n’inshuti ze baziranye baravuga ko iyo bamwandikiye yinjira ariko bigaragara ko atari gusoma message cyangwa ko yabonye messages ariko ntasubize.

Ntawe byatangaza niba koko yashimuswe kandi biramutse aribyo ntabandi baba babikoze uretse bariya bicanyi ba DMI ya Kagame. Dukomeje gushaka amakuru ya Karasira kandi uwaba hari amakuru afite yizewe yatwandikira maze tukayasangiza abakunzi be bari hanze no mu gihugu. Twizere ko azaboneka ari muzima cyangwa bakavuga aho bamufungiye.

Bimwe mu bintu abantu benshi bari kuvuga ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook nuko Karasira Aimable yari arimo kwitegura gusohora igitabo avugamo ko ababyeyi be n’abo bavukana bishwe n’abicanyi ba Paul Kagame. Aramutse agize icyo aba rero nta wundi tuzabibaza uretse Paul Kagame n’abicanyi be.

Francis Kayiranga

Exit mobile version